PolitikiUbukunguUbuzimaUncategorized

Itangazamakuru rirasabwa ubufatanye mu guhashya ikibazo cy’Igwingira m’u Rwanda’NECDP’

Kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 15 Ugushyingo 2019 , Ubuyobozi bwa gahunda y’igihugu mbonezamikurire y’abana bato NECDP ,  mu nama itegura amahugurwa agamije guhangana n’ikibazo cy’igwingira  , Abanyamakuru babwiwe zimwe mu ngamba zizafasha kugihashya burundu , harimo n’ubufatanye n’itangazamakuru nk’urwego ruzwiho ubushobozi mu ifasha myumvire no kwigisha.

Abanyamakuru basobanuriwe  ko ‘Kugwingira’ n’ubwo ari ikibazo gihari m’u Rwanda  hari icyizere  ko inzego zose  zifatanyije cyakemuka burundu  , cyane ko bidakwiye  guharirwa urwego rumwe rwonyine , bityo basabwa ko nabo babinyujije mu muyoboro w’itangazamakuru byarushaho gutanga umusaruro  kuko umuvuduko usabwa gukoreshwa ari uwo kurwego rwo hejuru kuzageza ubwo ‘Igwingira’ m’u Rwanda bizasigara ari amateka.

Mu rwego rwo guca igwingira hagaragajwe ko abantu bakwiye kwigishwa kuko hari ibyo bafite batazi ko bifite akamaro n’ibindi bafite ariko badasobanukiwe kubivanga neza mu buryo bw’imitekere, hakiyongeraho no kutitwararika isuku ihagije , ibyo bigasaba gusangizanya amakuru ngo abantu babimenye kugira ngo abantu babashe kugaburira abana indyo yuzuye.

Mucumbitsi Alexis umuyobozi muri NECDP , asanga abanyarwanda  bakwiye kwigishwa no gushishikarizwa  kugira uruhare mu kugabanya ikibazo k’igwingira mu bana bato, cyane ko atari ibyo kurya byabuze gusa , ahubwo ari imyumvire isabwa guhinduka bakagira ubumenyi bw’ibyo bagomba guha abana bijyanye n’intungamubiri zafasha mu mikurire y’abana bato.

Mu mwaka utaha hateganyijwe ubundi bushakashatsi bugomba gutanga amakuru nyayo ajyanye  n’umwanya Rwanda ruzaba ruhagazeho  mu igwingira ku bana mu gihugu hose  kuko imibare iheruka yari iyo  kuva mu mwaka 2015 kugeza 2018 , ibipimo bikaba byari kuri  34.5% , mu gihe intego ihari ari uko mu mwaka wa 2024 u Rwanda ruzaba rwaragabanyije ikibazo cy’igwingira k’urugero rwa  19% .

NECDP kubufatanye n’Itangazamakuru , ikibazo cy’igwingira cyasigara ari amateka

 

 

 

 

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *