Umunyarwanda umwe muri 30 arwaye Diabète

Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC, cyatangaje ko nibura ahantu hateraniye abanyarwanda 30 umwe muri bo aba arwaye indwara ya Diabète ndetse ngo umuntu umwe muri babiri bayirwaye ntaba azi ko ayirwaye.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 14 Ugushyingo 2019, ubwo hizihizwaga umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya Diabète. Ku rwego rw’igihugu uyu munsi wizihirijwe mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kiramuruzi ahapimwe abarenga 800 ku buntu zimwe mu ndwara zirimo Diabète, umuvuduko w’amaraso n’izindi.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “Uruhare rw’umuryango mu kwirinda indwara ya Diabète.”

Diabète ni indwara idakira ifata abantu iyo impindura ikora umusemburo wa insuline inaniwe kuvubura umusemburo cyangwa se umusemburo ivubuye ntukoreshwe n’umubiri nk’uko bikwiriye.

Iyi ndwara igira amoko atatu y’ingenzi. Ariyo Diabète yo mu bwonko bwa mbere iterwa n’uko impindura ya insuline itayikora hakaba hataramenyekana ikiyitera, iya kabiri ni Diabète yo mu bwoko bwa kabiri, iyi ngo iterwa nuko impindura ikora insuline ikora nkeya cyangwa umubiri ukaba utayakira neza, ikaba iterwa ahanini n’umubyibuho ukabije.

Naho Diabète yo mu bwoko bwa gatatu yo iboneka mu bagore batwite kandi baba batari basanzwe bafite icyo kibazo mbere yo gutwita.

Umuyobozi muri RBC ushinzwe ishami ryita ku buvuzi no kurinda indwara ya Diabète, Niyonsenga Simon Pierre, avuga ko kuri ubu abanyarwanda bangana na 3% aribo bafite iyi ndwara ngo igikabije kurushaho nuko umuntu umwe muri babiri bayirwaye aba atazi ko ayirwaye.

Yakomeje agira ati “Iyi ndwara ikunda kwibasira abantu bakuru cyane, ni ukuvuga ngo abagabo barengeje imyaka 40 n’abagore barengeje imyaka 35, ariko ntibibujije ko n’abato bayirwara.”

Niyonsenga avuga ko kuri ubu leta yashyize imbaraga mu gukora ubukangurambaga mu banyarwanda bose kugira ngo iyi ndwara irusheho kumenyekana cyane, ngo basanze abenshi bipimisha bagasanga bayirwaye baba batayizi.

Dore bimwe mu bimenyetso by’ingenzi byakwereka ko warwaye iyi ndwara ya Diabète; Kwihagarika cyane bidasanzwe, Kugira inyota nyinshi cyane idahagarara, inzara idasanzwe niyo waba urimo kurya, umunaniro ukabije, kutabona neza, ibisebe bidakira ndetse no guta ibiro cyane iyo urwaye Diabète ya gatatu.

Ni gute wakwirinda Diabète?

Inama zitangwa n’umuryango mpuzamahanga w’ubuzima mu rwego rwo gukumira iyi ndwara ya Diabète harimo, kwibanda ku kurya ibiryo birimo imboga kenshi no kugabanya ibiribwa byiganjemo isukari ikabije.

Hari ukugabanya kunywa inzoga nyinshi, kutanywa itabi ndetse no gukora imyitozo ngororamubiri no kugabanya ibiro byinshi.

Umuyobozi w’Urugaga rw’abarwayi ba Diabète mu Rwanda Gishoma François, avuga ko bakorana na leta cyane cyane mu gufasha urubyiruko ruba rwagaragayeho iyo ndwara bakabaha imiti ndetse ngo kuri ubu barateganya no kwigisha imiryango y’abo bana kugira ngo bajye barushaho kubitaho.

Gishoma avuga ko kimwe mu bituma Diabète yiyongera mu Rwanda ngo biterwa n’iterambere rugezemo, aho abaturage bamwe batarya imboga. Ati“Mu Rwanda dufite ikibazo giterwa n’iterambere tugezemo, imirire, kudakora siporo kutarya imboga biri mu bituma diabète yiyongera.”

Ese Diabète ishobora kuvurwa?

Diabète ni indwara ishobora kwitabwaho ntigire icyo itwara uyirwaye, ukimenya ko uyirwaye abaganga bavuga ko wagerageza gukurikiza inama za muganga bityo nta ngaruka mbi ziyiturutseho zabasha kukugeraho.

Zimwe mu nama za muganga zagufasha harimo kugabanya ibiro, kurya indyo yuzuye, gukora imirimo ngororamubiri ndetse no gufata imiti neza nk’uko wayandikiwe bityo isukari ikagaruka hafi y’igipimo cy’isukari iba ikenewe mu mubiri.

Urugero rwiza ni Bantegeye Consolata utuye mu Murenge wa Murambi mu Kagari ka Rwankuba, avuga ko bitewe no kwiyitaho cyane yasubiye kwipimisha agasanga Diabète ye itagifite imbaraga.

Ati “Ubu bambwiye ko umuvuduko wanjye uri hasi cyane ngo ngomba gukora siporo ubundi nkanarya indyo yuzuye kugira ngo umubiri wanjye urusheho kumererwa neza.”

Kantengwa Grace w’imyaka 67 utuye kagari ka Gakoni mu Murenge wa Kiramuruzi, yipimishije asanga Diabète irashaka kuzamuka ngo bitewe n’isukari nyinshi arya ndetse n’amavuta, ngo yagiriwe inama yo kubigabanya byaba na byiza akabivaho ngo nawe yahise afata umwanzuro wo kubireka bitewe nuko azi ububi bwa diabète.

Mu mwaka wa 2017 ibarura ryakozwe ryagaragaje ko nibura mu Rwanda abagera ku bihumbi 500 bari barwaye diabète, muri bo umwe muri babiri ntabwo aba aziko ayirwaye.

Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gukangurira abanyarwanda gukora siporo rusange hirya no hino mu gihugu, bayisoza bagapimwa indwara zitandukanye ku buntu nka bumwe mu buryo bwatuma umuntu amenya uko ubuzima bwe bwifashe nta kiguzi.

 

Abaturage bipimishije Diabète ku bushake

 

 

 

Umuyobozi w’Urugaga rw’abarwayi ba Diabète mu Rwanda Gishoma avuga ko bari gufasha urubyiruko rurwaye iyi ndwara kugira ngo rubashe kwiyitaho

 

Src:Igihe

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *