Kamonyi:Abamotari barishimira ibyo bagezeho , ariko bakanasaba gukemurirwa ibikidindiza uyu mwuga
Kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 30 Ukwakira 2019 , mu Akarere ka Kamonyi , Umurenge wa Gacurabwenge , hateranye inama rusange yahuje abamotari bibumbiye muri Koperative COCTAMOKA , aho bishimira bimwe mubyo bamaze kugeraho , ndetse no kwiha ingamba nshya zo kwinjira mu cyerekezo gishya hagamijwe iterambere rirambye kubakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto.
Bimwe mubyo iyi nama yarigamije harimo kugaragariza abanyamuryango ibyo bakoze mu mwaka barangije banategurira hamwe ibigamije iterambere ryabo , aho buri munyamuryango wese azagerwaho n’ibyiza koperative iharanira kumugezaho.
Abayobozi batandukanye bafite mu nshingano zabo kuzuzanya n’abakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto , ndetse n’abandi bose bafite aho bahurira nabo , bari bitabiriye iyi nama rusange
, hagamijwe kugirango abanyamuryango bibukiranye banibutswe uburyo bwiza bwo gukora kandi butanga icyizere, n’ibindi bagomba kuba bujuje kugirango babashe gusohoza inshingano zabo.
Umuyobozi muri Federasiyo Ruhinda Felix , ufite mu inshingano ze imyitwarire y’abamotari ku rwego rw’igihugu ndetse n’umutekano wabo mu muhanda mu ijambo rye yibukije abari bitabiriye inama , amwe mu mabwiriza agomba kubahirizwa kugirango hanozwe uburyo bwiza bwo gukora umurimo wo gutwara abantu kuri moto.
Yagize ati” Umu motari nyawe ukwiye kuba akora uyu murimo , ni ukora kinyamwuga kandi yujuje ibisabwa byose , akaba arangwa n’ubunyangamugayo kandi akunda n’igihugu cye , agatanga serivisi ishimwa n’abo ayihaye”.
Yibukije abanyamuryango ko bakwiye kuba bafite koperative ifitiwe icyizere ,kandi ifite ubuyobozi buhamye.
Ndayishimiye Israel , Perezida wa koperative Coctamoka asobanura kuri bimwe mu bibazo bikunze kugaragara muba motari , yavuze ko abanyamuryango bahura n’ibibazo bitandukanye , yumvikanisha ko uburyo bwiza bwo kubicyemura ari ugufataniriza hamwe nk’abasenyera umugozi umwe , aho bigaragaye nk’ibikomeye hagakorwa ubuvugizi , ababafite mu inshingano kurwengo rwigihugu bakabafasha kubikemura muburyo burambye.
Yagize ati”Muri koperative mbereye umuyobozi nta munyamuryango ufite ikibazo gikomeye kuko icyo duharanira ni ukwiteza imbere kandi byinshi tubigeraho binyuze mu guhuza imbaraga tugakorera hamwe turwanya ikibi , ndetse no gutangira amakuru ku gihe “.
Abajijwe kubijyanye na zimwe mu mbogamizi zagaragajwe n’abamotari bavuga ko bahutazwa bya hato na hato ndetse bakanabihomberamo bitewe n’imyitwarire ya yandi makoperative ayobowe nabi aho ku isonga hatunzwe agatoki KAMOTRACO ikorera ku Ruyenzi ikaba iyobowe na Perezida wayo Munyakayanza Andereya , aha yasobanuye ko kenshi hagaragara ihangana hagati yaya ma koperative we yagereranije n’amakipe abiri y’umupira ahanganye , ariko ko ubuyobozi bwamaze kugezwaho ibibazo byose bibangamiye imikorere myiza y’abamotari , bityo hakaba hari icyizere cy’uko nyuma yo kwiganwa ubushishozi bizajya mu buryo buboneye.
Koperative Coctamoka yabonye ubuzima gatozi ku itariki ya 3 kamena 2009 ikaba igizwe n’abanyamuryango 350.