Abagize PS Imberakuri beretse Hon.Mukabunani Christine ko bamufitiye icyizere
IShyaka rya PS-IMBERAKURI riyobowe na Hon Mukabunani Christine kuri iki cyumweru ryatoye Komite- Nyobozi ,aho abarwanashyaka baryo bitoreye abayobozi muri manda y’imyaka itanu , hanatahwa inyubako nshya iherereye mu murenge wa Rusororo ,Akarere ka Gasabo ,aho iri shyaka rizajya rikorera .
Mu matora yabaye Hon. MUKABUNANI Christine niwe wongeye guhundagazwaho amajwi ku bwiganze bw’amajwi 100% dore ko ntawe bari bahanganye kuri uyu mwanya wa perezida w’ishyaka , ibintu bigaragaza icyizere abarwanashyaka bamufitiye nk’usanzwe abayoboye neza.
Mubandi batowe mu bagize komiti y’ishyaka harimo: Visi-Perezida Jean René Niyorurema , Umunyamabanga Mukuru Scholastique Nyiramajyambere , Umubitsi Séraphine Mukamazimpaka, na Pierre Célestin Uzarama watorewe kuyobora urubyiruko no kwimikaza uburinganire.
Mu ijambo rye Hon Mukabunani yagaragaje ko nyuma y’uko ishyaka PS IMBERAKURI ryemewe ndetse rikanagira imyanya mu nteko ishinga amategeko y’uRwanda , imigabo n’imigambi yaryo nkuko iri izakomeza guharanirwa mu rwego rwo guharanira ko abaturage bagira imibereho myiza kandi mu inzego zose.
Yagize ati” Twishimira ko twabashije kugira imyanya mu Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda bikaba bifasha ishyaka ryacu gutanga ibitekerezo ku bitagenda kugirango bigakorerwa ubuvugizi , kandi tuzakomeza guharanira ko inzego za Leta zizajya zishyira mubikorwa amabwiriza aba yatanzwe hagamijwe kuzamura imibereho y’abaturage”.
Hon Mukabunani yagarutse kuri bimwe mubikwiye kwibandwaho muri gahunda za leta aho yavuze kubijyanye n’imikorere y’ubwisungane mu kwivuza (Mutuel de Sante),aha akaba yaragaragaje ko hari bimwe mubikwiye kwitabwaho nko kuba abaturage bakwemererwa kujya bahabwa amahirwe yo gufatira imiti mu mafarumasi ,ndetse n’urwego rw’ubuzima rukarushaho kongererwa ubushobozi haba mu gutegura abaganga n’abaforomo mu myigire yabo n’ibindi hagamijwe ko abanyarwanda bagira amagara mazima.