Enterprise Urwibutso (Nyirangama) yazanye umwihariko wa Divayi y’Ibitoki muri Expo 2019
I Kigali hateraniye Imurikagurisha mpuzamahanga riri kubera i Gikondo ahamenyerewe nko kuri “Expo Ground” aho abaryitabiriye bishimira uko Leta ibazirikana ikabashyiriraho gahunda iboneye yo kumurika ibyo bakora ndetse no kubiteza imbere.
Sina Gerard Umuyobozi wa Enterprise Urwibutso , isanzwe ifite umwihariko wo gutunganya umusaruro w’ibikomoka k’ubuhinzi ndetse n’ubworozi ari nabyo biyihesha kwamamara mu gihugu imbere ndetse no ku Isi , kuri iyi nshuro yitabiriye imurikagurisha afite udushya tudasanzwe , kandi ibi byose bikaza byiyongera kubisanwe bifite umwihariko wo gukundwa kuko n’ubundi ibyo utasanga ahandi “Byose ari kuri Nyirangama”
Iyo ukinjira ahari Stand ya Enterprise Urwibutso (Nyirangama) wakirizwa “Yombi“ubundi ugasanganizwa guhabwa serivisi utasanga ahandi ,ari nako uhabwa amafunguro ndetse n’ibinyobwa byujuje ubuziranenge kandi bitaburamo agashya ka buri mwaka , aha twavuga nka divayi ikozwe mu gihingwa cy’Urutoki , ariko ukiyibona ukibaza niba ari imvamahanga cyangwa kimwe mubikorerwa mu Rwanda.(Made in Rwanda)
Iyi divayi yashyizwe m’udukombe dukozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga , tunogeye ijisho , dutwarika neza by’umwihariko tugakoreshwa inshuro imwe gusa , kandi ubu buryo bukaba bunabungabunga ibidukikije.
Abajijwe akamaro ndetse n’intego bikubiye mu byiza byo kwitabira imurikagurisha mpuzamahanga , Sina Gerard yasobanuye ko ari umwanya mwiza wo kugaragaza ibikorwa no kwigira kubandi hagamijwe kurushaho guhanga ibishya byose biganisha ku iterambere.
Yagize ati: “Iri murikagurisha ni umwanya mwiza Leta iba yatugeneye , bikadufasha kugaragaza ibikorwa byacu , bityo abatugana baba bacyeneye kumenya ibyo twakoze bikarushaho kuborohera kuko biba byabegerejwe bagasobanurirwa naho bazakomeza kubisanga ”.
Sina Gerard witangira ibikorwa bihindura ubuzima bwa benshi muri rusange bikanahindura imibereho y’imiryango itari micye nk’uko bigaragarira mu b’uhamya bw’abakozi akoresha , Abaturage batuye Akarere ka Rulindo by’umwihariko haba abakora umwuga w’ubuhinzi ndetse n’abandi , ntahwema gushimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame , kuko ariwe afata nk’icyitegererezo agendeye kumpanuro aha Abanyarwanda mu guharanira kwigira , byumwihariko akamushimira uburyo ashishikariza abikorera kurushaho kwagura ibkorwa byabo ndetse n’ingamba ashyiraho mu kuborohereza kugera kuntego zabo.
Twababwira ko umwihariko ku kwinjira muri iri murikagurisha , Umuntu azajya yandika ubutumwa bugufi muri telefone ye, hanyuma bamusubize bamubwira ngo yishyure akoresheje Mobile Money, noneho akohererezwa ubutumwa burimo ya tike yamaze kwishyura. Ubwo butumwa ni bwo azereka icyuma nacyo gikoranye ubuhanga bityo nacyo kimuhe ikaze mu kumufungurira yinjire atekanye
Ujya ahandikirwa ubutumwa bugufi, ukandika Expo ugasiga akanya, ugashyiramo umubare w’amatike wifuza, ugahita wohereza kuri 7799, ugakurikiza amabwiriza kugeza amatike waguze uyabonye uko yakabaye.
Uburyo bwa kabiri ukanda *779#, ugahitamo ururimi, ubundi ugakurikiza amabwiriza kugeza igihe uboneye itike yawe.
Andi mahirwe yatanzwe ni uko umuntu ashobora kugurira itike mugenzi we batarinze kuba bari kumwe , agahita ayimwoherereza kuri telefone ye, uwo nawe akaba abonye uburyo bwo kwinjira.
Iyi Expo 2019 ibaye ku nshuro ya 22 yatangiye ku ya 22 Nyakanga ikazasozwa ku ya 11 Kanama 2019. kwinjira bikaba ari amafaranga y’u Rwanda 500.