Vivo Energy Rwanda Yamuritse MOGAS95 nk’Igisubizo Kubafite Ibinyabiziga
Kuruyu wa Kane Tariki ya 10 u Kwakira 2024. Sosiyete ya Vivo Energy Rwanda icuruza ibikomoka kuri Peteroli izwi nka ENGEN na Shell muri Afurika, nibwo Kimironko kuri station ya ENGEN hamurikwaga Ku mugaragaro Amavuta/lisansi yitwa MOGAS.
Aya mavuta/lisansi ya MOGAS95, bivugwa ko atangiza ikirere Kandi ahendukira abayakoresha.
Umuyobozi wa vivo Energy Rwanda Djiby Diene yagize Ati. “MOGAS95 ni lisansi yizewe Kandi ijyana n’intego zo kurengera ibidukikije ku isi muri iki gihe isi irimo cyo guhangana n’ihindagurika ry’ibihe, hamwe na MOGAS rero Abafite ibinyabiziga hehe no kongera Kugira impungenge.”
Yakomeje Avuga ko MOGAS95 ifasha no mubuziranenge bwa moteri y’ikinyabiziga
Bwana Djiby Kandi yakomeje ashima Leta y’ u Rwanda kubera Uruhare igira mu guha Abaturage bayo ibyiza.
Ati. “Umujyi wa Kigali ugenda urushaho guterimbere muri byinshi ndetse yewe no muri serivisi zikoreshwa muri lisansi muri iki gihe, kandi twanyuzwe nibyo u Rwanda rwakoze.
Djiby Diene yongeyeho ko politiki y’ u Rwanda igamije gufasha Abaturarwanda kubona Ibyiza.
Bwana Djiby Diene yasoje agira Ati. “Turi hano Kugirango dufashe, tunashyigikire iterambere maze rirusheho kuba ryiza, kandi Abantu Bose bakunda ibintu byiza ndabashishikariza gukoresha Amavuta ya MOGAS95 kuko Ari igicuruzwa cyiza Nkuko nabivuze kare ko iyo ukoresha MOGAS Amafaranga wakoresha mukugura lisansi agabanuka, Kandi twizeye ko abamenyereye gukoresha lisansi bazanyurwa nibicuruzwa byacu.”
MOGAS95 ubu wayisanga kuri sitasiyo ya ENGEN Kimironko mu Mujyi wa Kigali bakaba bakora amasaha 24hrs kuri 24hrs.
Vivo Energy Group ni ikigo gikomeye mu gucuruza ibikomoka kuri peteroli muri Afurika, aho ifite sitasiyo zitanga serivisi umunsi ku wundi ikaba Iri mu bihugu 30 byo muri Afurika.
Vivo Energy Group Itanga lisansi, amavuta na gaz byifashishwa mu guteka (Liquefied Petroleum Gas-LPG), n’ibindi binyabutabire bitandukanye.
Umwanditsi: Bertrand MUNYAZIKWIYE