Virusi ya Marburg yongeye kuvugwa muri Uganda
Ubuyobozi muri Uganda bwatangajev ko hongeye kumvikana icyago cy’indwara iterwa na Virusi yitwa Marburg, ikaba irangwa ahanini no gutera uwayanduye kuvirirana gukomeye nka bimwe mu bimenyetso bigaragazwa n’abamaze kwandura Virusi ya Ebola,
Umurwayi wagaragaye yanduye iyo ndwara yabonetse mu karere ka Kween mu burasirazuba bwa Uganda.
Abahanga mu buvuzi mu gihugu cya Uganda bahamagariye abantu kuba maso,bakagerageza gutahura kare ababa bagaragaweho ibinyetso byo kuvirirana, kuruka cyangwa kuruka amaraso, umuriro mwinshi, kuribwa umutwe no kubabara mu mubiri hagamijwe gukumira iyi ndwara yadutse no kuyihashya.
Virusi ya Marburg yaherukaga kuvugwa muri Uganda mu myaka itatu ishize.