Abatwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha bahagurukiwe
U Rwanda rwavuguruye itegeko rigenga ikoreshwa ry’umuhanda mu Rwanda ryari rimaze imyaka irenga 38 rikoreshwa, aho rigena ko utwaye imodoka yanyoye ibisindisha ashobora gufungwa amezi ari hagati y’atatu n’atandatu.
Mu buryo budasubirwaho iri tegeko ryamaze guhinduka, nyuma y’uko risohotse mu igazeti ya Leta.
Iri tegeko rishingiye ku kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rigezweho, mu rwego rwo kurushaho gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano, hagamijwe kunoza umutekano wo mu muhanda no kugabanya impanuka n’abo zihitana.
Kugeza ubu mu Rwanda hakoreshwaga itegeko nimero 34/1987 ryo ku wa 17 Nzeri 1987 rivugururwa kugira ngo iri tegeko n’amateka arishyira mu bikorwa bihuzwe n’igihe.
Itegeko rishya rigenga ikoreshwa ry’imihanda mu Rwanda rigena ko umuntu utwara ikinyabiziga yarengeje igipimo ntarengwa cya alcohol mu maraso aba akoze icyaha, ndetse ubihamijwe n’urukiko ahanishwa ihazabu itari munsi ya 100.000 Frw ariko itarenze 400.000 Frw n’igifungo kitari munsi y’amezi atatu ariko kitarenze amezi atandatu.
Abagenwa n’iyi ngingo ni abatwara abantu mu buryo bwa rusange, abatwara abanyeshuri, abatwarira abakozi hamwe, abatwara ba mukerarugendo n’abatwara imizigo irengeje toni 3,5.
Umuyobozi w’ikinyabiziga utavugwa hejuru usanganywe igipimo cya alcohol mu maraso gikubye nibura inshuro ebyiri z’igipimo ntarengwa, ahanishwa ihazabu itari munsi ya 200.000 Frw ariko itarenze 500.000 Frw n’igifungo kitari munsi y’amezi atatu ariko kitarengeje amezi atandatu cyangwa kimwe muri ibyo bihano.
Ingingo ya 38 kandi yerekana ko umuyobozi w’ikinyabiziga wanga gupimwa alcohol mu maraso, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanwa ku buryo bukurikira; ihazabu itari munsi ya 300.000 Frw ariko itarenze 600.000 Frw n’igifungo kitari munsi y’amezi atatu ariko kitarenze amezi atandatu, iyo atwaye ikinyabiziga gitwara abantu mu buryo bwa rusange; abanyeshuri; abakozi hamwe; ba mukerarugendo, igitwara imizigo irengeje toni 3,5 cyangwa ikindi kinyabiziga kitavugwa muri aka gaka agamije kwinjiza amafaranga.
Ni mu gihe abandi bayobozi b’ibindi binyabiziga bahanishwa ihazabu itari munsi ya 400.000 Frw ariko itarenze 600.000 Frw n’igifungo kitarengeje iminsi 10 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Iri tegeko rigena ko igipimo ntarengwa cya alcohol mu maraso ku muyobozi w’ikinyabiziga ari garama 0.80 muri litiro imwe y’amaraso.
Iri tegeko kandi riteganya ko umuyobozi w’ikinyabiziga kigendeshwa na moteri ugitwara atagira uruhushya rwo kugitwara aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa ihazabu itari munsi ya 100.000 Frw ariko itarenze 200.000 Frw n’igifungo kitari munsi y’iminsi 15 ariko kitarenze iminsi 30 cyangwa kimwe muri ibyo bihano.
Ni mu gihe umuyobozi w’ikinyabiziga uhagaritswe n’umugenzacyaha cyangwa umukozi ubifitiye ububasha akanga guhagarara, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa ihazabu itari munsi ya 400.000 Frw ariko itarenze 700.000 Frw n’igifungo kitari munsi y’amezi atatu ariko kitarengeje amezi atandatu.
Mu kugenza ibyaha bihungabanya umutekano wo mu muhanda, umugenzacyaha akora dosiye akayishyikiriza Ubushinjacyaha mu gihe giteganywa n’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.
![]()

