AmakuruUbuzimaUncategorized

USA:Abageni baguye mumpanuka y’indege bavuye muhango w’ubukwe bwabo

Abategetsi bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bavuga ko umugore n’umugabo we bari bakimara gukora ubukwe bapfiriye mu mpanuka y’indege ya kajugujugu ubwo bavaga mu muhango w’ubukwe bwabo ku wa gatandatu nijoro.

Will Byler na Bailee Ackerman Byler bombi bigaga kuri Kaminuza ya Sam Houston State University. Ikinyamakuru cyandikwa n’abanyeshuri ni cyo cyatangaje iyi nkuru bwa mbere.

Iyo mpanuka y’indege yabereye hafi y’ahitwa Uvalde, nko kuri kilometero 135 mu burengerazuba bwa San Antonio.

Ku mbuga nkoranyambaga, abari batashye ubwo bukwe batangaje ubutumwa bwo kwihanganisha abasigaye bo mu miryango ya ba nyakwigendera.

Umwe mu nshuti zabo zo kuri Facebook, yanditse ati:

“Ndashavuye bitavugwa!”

Yongeyeho ko n’umupilote wari utwaye iyo ndege na we yapfiriye muri iyo mpanuka.

Ukuriye ishyirahamwe ry’abanyeshuri bo kuri kaminuza bigagaho, yasohoye itangazo kuri Facebook avuga ko ba nyakwigendera “bazahora bibukirwa ku mitima yabo yuje ubwuzu no kugira ishyaka kwabo”.

Indi nshuti yabo nayo yanditse ubutumwa kuri Instagram igira iti:

“Mfite amahoro kubera ko muvuye kuri iyi si mwuzuye ibyishimo n’urukundo. Mbega ukuntu ari byiza ukuntu mugiye gukora ukwezi kwa buki muri kumwe na Yezu”.

Yongeyeho ati:

“Ndishimye cyane kuba narashoboye kuba hamwe namwe mwese muri iyi minsi ya nyuma. Imitima yacu irakomeretse kuri ubu, ariko tuzi ko iri atari ryo herezo”.

Bombi bari bamaze isaha imwe irenga gato basezeranye ubwo kajugujugu barimo yakoreraga impanuka mu rwuri rw’umuryango wa Byler ruri mu majyepfo ya Texas.

Nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru cy’abanyeshuri cyitwa the Houstonian, Will Byler yigaga mu ishami ry’ubuhinzi.

Bailee Ackerman Byler we yigaga iyamamaza-buhinzi.

Bombi bari bari mu mwaka wabo wa nyuma kuri iyo kaminuza.

Nkuko byatangajwe n’urwego rw’igihugu ry’umutekano mu bwikorezi, indege barimo yakoze impanuka ni iyo mu bwoko bwa Bell 206B.

Ibyasigaye by’iyo ndege byatoraguwe mu gitondo cyo ku cyumweru aho habereye impanuka. Polisi ikorera muri ako gace yavuze ko hapfuye abantu benshi, ariko ntiyatangaza amazina yabo.

Kompanyi ikora ibyo gutegura ubukwe, ku wa mbere yasohoye itangazo ivuga ko yifatanyije “n’uyu muryango muri ibi byago”.

Ku rubuga rwa Instagram, iyi kompanyi yatangaje ifoto y’ubukwe bwa banyakwigendera.

Gerald Green Lawrence, wari utwaye iyo kajugujugu, na we yatangajwe ko ari umwe mu bapfuye.

Umukobwa we yabwiye igitangazamakuru ABC ko yari yarabaye mu gisirikare cy’Amerika afite ipeti rya kapiteni ndetse akaba yaranarwanye mu ntambara ya Vietnam.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *