USA: Syria ntizihanganirwa igihe cyose yica inzirakarengane
Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziyemeje gukomeza kotsa igitutu Syria nyuma y’uko ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, ubwato bw’intambara bwayo buherereye mu nyanja ya Mediteranée bwarashe ibisasu bya missile ku birindiro by’ingabo za Syria.
Ibi bisasu byatewe muri iki gihugu ku itegeko rya Donald Trump, wasobanuye ko yabikoze mu rwego rwo kwihimura ku ngabo za Perezida Assad wa Syria zarashe ibisasu by’ubumara ku baturage ku wa Kabiri bigahitana abarenga 100.
Nyuma y’icyo gikorwa, u Burusiya busigaye ari inshuti y’akadasohoka ya Amerika ndetse bukaba bunashyigikiye Assad, bwamaganye iki gitero ndetse butangira gutanga umuburo ko gishobora gusiga ingaruka nyinshi ndetse ko no kuzana agatotsi mu mubano hagati ya Amerika nabwo.
Ubuyobozi bwa Trump bwashimangiye ko hari ibindi bihano bikomeye bishobora gukurikira izo missile kandi ko bishoboka ko u Burusiya bwaba bwaragize uruhare mu iyicwa ry’abo baturage ryatumye Trump arasa ku birindiro by’ingabo za Syria, igikorwa kibaye bwa mbere mu mateka nkuko Times of India ibitangaza.
Imiryango mpuzamahanga yashyigikiye umwanzuro wa Trump wo gutera ibyo bisasu ivuga ko ibyarashwe n’ingabo za Syria byahitanye abagabo, abagore n’abana b’inzirakarengane.
Umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi uje mu gihe Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Rex Tillerson ateganya gusura u Burusiya mu cyumweru gitaha.
Uyu muyobozi ariko yatangaje ko ibi bisasu byatewe hatagambiriwe u Burusiya kandi ko umugambi w’igihugu cye muri aka karere ari uwo guhangana n’umutwe wa Islamic state.