AmatekaUncategorized

USA: Bibuka Martin Luther King, Trump haribyo yasezeranije

 

Kuri uyu wa 16 Mutarama 2017, abanyamerika bazirikanye uruhare n’ umurage basigiwe na nyakwigendera Martin Luther King, Perezida uherutse gutorerwa kuyobora Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump avuga ko azaba Perezida utavangura.

Umuhango wo kuzirikana ku butwari bwa Martin Luther King, ni umuhango uba buri wa mwaka ku wa mbere wa gatatu w’ ukwezi kwa Mutarama.

Martin Luther King yishwe mu 1966 ahowe guhanira uburenganzira bw’ abirabura bo muri Amerika.

Ku munsi wo kuzirikana ubutwari bwa Martin Luther King abanyamerika basukura imihanda, bagasana amazu y’ abatishoboye bakanafasha abakene n’ abatagira aho barambika umusaya.

Muri uyu muhango Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika ucyuye igihe Barack Obama yasabye abanyamerika guha agaciro ibyo bahuriyeho, bagaharanira uburenganzira bwabo kandi bagafashanya.

Perezida Donald Trump yabonanye n’ umuhungu wa Martin Luther King, amwemera ko azaba Perezida w’ Abanyamerika bose utarangwa n’ ivangura.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *