Urubyiruko rwaturutse mu mahanga rwasabwe kwinjira muri Polisi y’u Rwanda
Urubyiruko 118 rwibumbiye mu itsinda ryiswe “Rwanda Youth Club Belgium” ruri mu Rwanda, rwasabwe gutanga umusanzu warwo mu kubungabunga umutekano w’Igihugu cya gakondo nubwo urwinshi rwakuriye mu Bubiligi n’ahandi, rukaba rugeze i Kigali rukuze.
Ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri taliki ya 12 Nyakanga, urwo rubyiruko rwiganjemo urwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwasuye icyicaro cya Polisi y’u Rwanda.
Rwakiriwe n’Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe imiyoborere n’abakozi Deputy Inspector General of Police (DIGP) Jeanne Chantal Ujeneza, ari kumwe n’abandi bayobozi batandukanye muri Polisi y’u Rwanda.
Iki gikorwa cyiswe Rwanda Youth Tour kibaye ku nshuro ya kabiri nyuma y’aho cyaherukaga kuba umwaka ushize wa 2021 ku nshuro ya mbere, ariko harimo abasuye u Rwanda ku nshuro ya mbere.
Ubwo yabahaga ikaze muri Polisi y’u Rwanda, DIGP Ujeneza yabashimiye igitekerezo bagize cyo gusura u Rwanda nk’Igihugu cyababyaye, anabashimira kandi kuba barahisemo gusura Polisi y’u Rwanda.
Yabasobanuriye ko Polisi y’u Rwanda ari urwego rushinzwe umutekano kandi rukorana n’abantu bose hagamijwe kubazwa ibyo rukora, ibi kandi bikaba bikorwa kugira ngo ruhe umutekano uhamye abaturage.
Yabibukije ko ari ba Ambasaderi b’ u Rwanda mu bihugu batuyemo, abibutsa ko bagomba gutanga ubutumwa bwiza, basobanurira abandi indangagaciro z’Igihugu, anabasaba kandi kugira uruhare mu gucunga umutekano ndetse n’iterambere ry’Igihugu cya bo.
Aho ni na ho yahereye abasaba kwinjira muri Polisi y’u Rwanda na bo bakagira uruhare mu gucunga umutekano w’Abanyarwanda, anabasobanurira uko Polisi y’u Rwanda yashinzwe, uko yubatse, amashami ayigize, uko Polisi ikorana n’abaturage hagamijwe kurwanya ibyaha, uko ikorana n’izindi nzego zitandukanye, n’uko ikoresha ikoranabuhanga mu gutanga serivise zifasha abaturage.
Yanasobanuye kandi uko Polisi y’u Rwanda yimakaje ihame ry’uburinganire, ndetse n’uko yigisha abaturage kwirinda no kurwanya inkongi.
Banasobanuriwe kandi uko Polisi y’u Rwanda igira uruhare mu kubungabunga amahoro mu bihugu birimo intambara n’amakimbirane, banasobanurirwa uko ruswa ari ikizira muri Polisi y’u Rwanda.
Bizimana Keneddy uyobora urubyiruko nyarwanda ruba mu gihugu cy’u Bubiligi akaba ari na we wagize igitekerezo cyo gushinga iri huriro ry’urubyiruko rutuye mu bihugu bitandukanye, yavuze ko iri huriro ryashinzwe kugira ngo n’abana bavutse nyuma ya Jenoside baba mu mahanga barusheho kumenya amateka y’ukuri ya gakondo yabo.
Yagize ati: “Twashinze iri huriro umwaka ushize wa 2021 kuko byari bimaze kugaragara ko hari urubyiruko rutazi amateka n’ umuco by’igihugu cy’u Rwanda.”
Yanavuze ko kandi uru rubyiruko rwaje rwaturutse mu bihugu 22 bitandukanye.