Urubyiruko runywa inzoga nyinshi rwibasiwe n’uburwayi bwo mutwe
Urubyiruko ruri mu byiciro bitandukanye by’abanyarwanda byibasiwe n’Uburwayi bwo mu mutwe buterwa no kunywa inzoga nyinshi bigatuma ubuzima bwabo n’iterambere muri rusange bidindira.
Nkurunziza Jean Jacques ufite imyaka 23 y’amavuko ko yari imbata y’inzoga kandi zamugizeho ingaruka nyinshi zirimo kutarangiza amashuri ye ndetse no guhora yigunze adashaka kwegera abandi.
Nkurunziza ni umwe mu baturage batuye Akarere Ka Bugesera, urubyiruko runywa inzoga muri aka karere rukaba ruri hagati y’imyaka 15-25 aho usanga rwibasiwe n’uburwayi bwo mu mutwe
Yagize ati”Natangiye kunywa inzoga mfite imyaka 15 niga mu mashuri yisumbuye kubera bagenzi bange twiganaga ubwo nari ngeze mu mwaka wa gatandatu w’amashuri asoza icyiciro cya kabiri naratsinzwe bimviramo kubura impamyabumenyi , ndetse na bamwe mu bo twagendanaga ni uko byabagendekeye.”
Nkurunziza avuga ko yakomeje kwitekerazaho akabona ko ataranywa inzoga yagiraga umurava yewe akanatsina.
Nkurunziza ahamya ko mu myaka itatu yanyweyemo inzoga zamwangirije igihe kandi zikamutera igikomere n’ipfunwe aho yarasigaye ataha mu kiruhuko akanga gusangira n’umuryango no kubarebana mu maso kuko yari yuzuye inkovu ku mubiri bityo akumva ntawamubona kumanywa.
Kuri ubu, Nkurunziza arashima Imana ko amaze imyaka itatu aretse inzoga akaba abikesha umuntu wamugiriye inama yo guhindura inshuti.
Mukakabano Ange, Umuturage w’intarama mu Karere ka Bugesera nawe yagarutse k’urubyiruko runywa inzoga aho yagize Ati.”Mfite abana bane b’abahungu ariko babiri muri bo bafata ku musemburo w’inzoga bagataha basinze barwana ugasanga babujije abaturanyi umutekano,”
Akomeza avuga ko yabaye igisebo kubera abahungu be kandi ko akenshi usinga mu mudugudu batuyemo bakunda kugaruka kumuryango we ndetse n’igihe cy’umuganda bawuganiraho.
Ati “ Ibi bikambabaza cyane nagiye no kwihisha mu barokore naho byaranze nirirwa mu misozi nagiye kubasengera ngo ndebe ko bahinduka ariko byaranze,”
Dr. Ndacyayisenga Dynamo Umuyobozi ushinzwe kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge muri RBC yabwiye abanyamakuru bitabiriye amahugurwa bandika inkuru z’ubuzima bibumbiye mw’ishyirahamwe ry’Abasirwa aho yerekanye imibare mi nini y’urubyiruko rwabaswe no kunywa ibiyobyambwenge aho inzoga ziza ku mwanya wa mbere.
Yagarutse ku mateka yaranze u Rwanda mbere ya Jonoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho yagize Ati ” Ubuzima bwo mu mutwe ni isomo rishyashya rititaweho mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi” hari ikigo cy’indera gusa, abarwaye bose bafite ibibazo byo mu mutwe hari hashyizweho gahunda zo kubatwarayo bakavurirwayo,”
Akomeza agira ati “ Nyuma ya Yonoside yakorewe Abatutsi muri1994 hagaragaye abantu benshi bafite ihungabana biba ngombwa ko leta igenda yubaka ibigo byinshi kuko baje gusanga hari n’abitera imiti cyangwa bakanywa inzoga nabo bashyira mu kaga ubuzima bwabo aho usanga abatangiye kunywa inzoga bari kukigero k’imyaka 12-25 y’amavuko baba baratangiye gusomaho.”
Dr. Ndacyayisenga avuga ko abatanywa inzoga usanga bari kukigero 43,9% naho abatarasomyeho na rimwe bakaba ari 31,6% mu gihe ababaye imbata zayo bakaba bari ku kigero cya 3,6% abari mu mujyi wa Kigali bari ku kigero cya 22,8%.
MU Rwanda hari ibibazo by’indwara zo mu mutwe bikomeye cyane abafite ibibazo byo mu mutwe barenga 11%. Ku barokotse Jenoside yakorewe abatutsi usanga indwara zo mu mutwe ziri kuri 27%. Muri rusange ubushakashatsi bwa RBC bugaragaza ko umuntu umwe muri batanu (1/5) by’abanyarwanda aba afite ibibazo byo mu mutwe.
By: Uwamaliya Florence