AmakuruUburezi

Umwihariko wo Kwigisha Indimi n’Uburere Batanga Byatumye Bigarurira Imitima y’Ababyeyi – Ecole Les Rossignols

Ishuri rya les Rossignols, rimaze kub’ubukombe mu kwigisha Abana indimi bakazivuga nk’abazivukiyemo Kandi ibyo bakabifatanya n’amasomo asanzwe, bamwe mu b’Ababyeyi bafite abana bahiga, barashima uburyo Abana babo bitabwaho, Akarusho bakanabatoza ikinyabupfura no kubaha (respect and discipline).

École les Rossignols, n’ ishuri rifite Ibyiciro bibiri, amashuri abanza (primary) hamwe n’ ayincuke (maternelle). Umwihariko abanyeshuri biga Kuri école les Rossignols bafite nuko Abana biga kuva muri maternelle Kugeza mu wa kabiri primary, biga mu rurimi rw’ igifaransa naho abiga kuva muwa gatatu primary Kugeza mu wa gatandatu primary, bakiga mu cyongereza ariko n’ubundi bagakomeza no kwiga izindi ndimi nkuko bisanzwe yaba igifaransa ndetse n’ lkinyarwanda.

Mukandamage Josiane n’ Umubyeyi ufite umwana wiga mu mwaka wa kane (P4) kuri Ecole Les Rossignols, akaba avuga ko bitewe n’uburere bwiza ndetse n’ ikinyabupfura abana be bavoma ku ishuri, ibyo kandi bikagendana n’ubumenyi babaha, ntakabuza nahisemo neza.

Josiane Mukandamage, Umubyeyi Urerera mu Ishuri Rya Les Rossignols

Josiane Mukandamage akomeza avuga ko kuva aho atuye mu karere Ka Gasabo aca kubigo byinshi ariko we akaba yarahisemo Les Rossignols kubera umwihariko wabo bafite,. . haba mu buryo bw’ imyigire ndetse no kubitaho kuko babikora kibyeyi (nk’ababyeyi).

Josiane Ati. “Ntuye kure ariko uburyo bwo kuzana abana kw’ishuri bwarorohejwe kuko hano bafite imodoka zabo kandi ntagiciro cy’umurengera bashyiraho ngo kubera umwana aturuka kure, ikindi kandi nuko no kurya bahabwa amafunguro meza kuburyo iyo bari kwishuri ntaho baba batandukaniye n’igihe bari murugo”.

Uyu Mubyeyi yasoje avuga ko ashimira abarimu n’abayobozi ku bwitange n’umuhate bagaragaza mu gufasha abana babo dore ko ngo n’umwana we yamuzanye kwiga nta rurimi rw’abanyamahanga ntarumwe azi ariko ubu akaba azi kuvuga icyongereza n’igifaransa neza cyane.

Bwana Deogratias Mirindi, nawe n’umubyeyi ufite abana babiri biga kuri Ecole Les Rossignols akaba we ari n’umuturage uturiye iki kigo cy’amashuri cya Les Rossignols, akaba nawe avuga ko ashimira ubuyobozi bwa Ecole Les Rossignols kuko usanga umwana waho ugeze mu wa kabiri (P2) avuga igifaransa neza kuburyo muganira adategwa.

Bwana Mirindi Deogratias Ati. “Umusaruro nari niteza ku bana banjye njya gufata umwanzuro wo kubazana yaho uragaragara kandi urafatika nubwo ntashobora kuvuga ngo ugireranyije ikigo iki niki, ariko umusaruro tuwubonera ku bizami bitangwa n’Akarere cyangwa NESA kuko bitegurirwa hamwe kandi bigategurwa nabo batazi aba bagiye kubikora”.

Umubyeyi ufite Abana 2 biga kuri Ecole Les Rossignols, Deogratias Mirindi

Bwana Deogratias Yasoje ashimira ishuri muri rusange avuga ko uburyo bakiramo ababyeyi ndetse n’abaje babagana bose ari bwiza, kandi ko bugaragaza n’ ikinyabupfura bafite bityo bakanagitoza abana bigisha.

Umuyobozi w’ishuri Les Rossignols, Madam Beatrice Mukamutembya, avuga ko ibikorwa by’ishuri ubwabyo byivugira kuko urebye igihe ir’ ishuri rimaze ritangiye ntago ari kinini ariko abanyeshuri bamaze ku rigana barenga igihumbi.

Madam Beatrice Mukamutembya Ati. “Ubu turimo gutangira igihembwe cya gatatu gisoza umwaka w’amashuri 2023-24, ubu abana bose bamaze kugera ku ishuri kandi ibisabwa ababyeyi nabo babikoze neza nabo turabashimira”.

Madam Beatrice yakomeje avuga ko nubwo barimo gutangira igihembwe cya gatatu bamwe mu babyeyi badahwema kuzana abana babo gutangira ishuri cyane cyane abo muri maternelle kuko imyanya igihari.

Kubijyanye n’imyigire Madam Beatrice, yavuzeko ubu bari gutegura abanyeshuri bari mu mwaka wa gatandatu benda gukora ibizami ku rwego rw’igihugu bisoza ikiciro cya mbere cy’amashuri abanza.

Madam MukamutembyaBeatrice, Umuyobozi w’ Ishuri Les Rossignols

Madam Beatrice Mukamutembya Ati. “Dufite Abanyeshuri 57 bari kwitegura ikizami gisoza ikiciro cy’amashuri abanza, ubu tukaba turimo kubaha isuzumabumenyi buri wa gatandatu rijyanye nuko mu kizami biba bimeze, tukabaha amasaha 2, nkuko biba bmeze tukabamenyereza gukora vuba ku girango batazajyera ku kizami bikabananira, ikindi kandi ubu twabashakiye ibitabo byo gusoma birimo ibizami byabanje.”

Ecole Les Rossignols n’ ishuri riherereye mu Karere Ka Kamonyi mu Murenge wa Runda rikaba rifite abarimu bingeri zitandukanye baturuka mu bihugu by’abaturanyi nka Congo, u Burundi, Uganda n’ahandi ndetse yewe hakaba hari n’abaturuka ku mugabane w’uburayi.

By: Bertrand Munyazikwiye

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *