AmakuruUbuzima

Umwe mu banyarwanda batanu afite ikibazo m’ ubuzima bwo mu mutwe – Dr. Yvan Butera

Minisitiri w’Ubuzima wungirije, Dr. Yvan Butera, yatangaje ko nibura umuntu 1 kuri 5 mu Rwanda yahuye n’ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe, yerekana ko ikibazo gihari kandi kigenda gifata intera igaragara mu muryango nyarwanda.

Ibi yabitangaje mu gihe hakomeje ubukangurambaga bwo gushishikariza Abanyarwanda guha agaciro no kwitabira serivisi z’ubuvuzi bwo mu mutwe nk’uko babigenza ku bindi bibazo by’ubuzima busanzwe.

Dr. Butera yasobanuye ko mu bibazo bigaragara cyane mu Rwanda harimo agahinda gakabije (depression), ubwoba bukabije (anxiety disorders), ndetse n’ihungabana (trauma/post-traumatic stress disorder). Ibi bikurikirwa cyane n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga mu buryo burengeje urugero, ibintu bifite uruhare rukomeye mu gukomeretsa ubuzima bwo mu mutwe.

Dr. Yvan Butera, Minisitiri w’Ubuzima wungirije

Ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bifitanye isano n’ihindagurika ry’imibereho, ibikomere by’amateka igihugu cyanyuzemo, ihungabana ry’imiryango, ubukene, ubushomeri, ndetse n’ihungabana rituruka ku bindi byorezo n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Abahanga bavuga ko kutavugira ku bibazo, kubifata nk’isoni cyangwa ubundi buhumyi bifasha ibi bibazo gukura mu mibereho y’abantu, bikaba byaviramo bamwe kwiyahura cyangwa gukena 

Minisiteri y’Ubuzima isaba abaturage kudatinya gushaka ubufasha mu gihe bibaye ngombwa. Aho  Dr. Butera  yagize Ati”. Amavuriro y’ubuzima bwo mu mutwe ari henshi, ndetse hari n’abaganga babizobereye biteguye kwakira abahuye n’ibyo bibazo mu buryo bw’ibanga kandi bwizewe.”

Ibi bikaba biri munzira zizewe  kuburyo bwo gukemura ikibazo.

U Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije mu gutanga serivisi z’ubuvuzi bwo mu mutwe, binyuze mu kongera abaganga b’abahanga muri urwo rwego, amahugurwa y’abaforomo, ubuvuzi ku bigo nderabuzima, ndetse no gushyiraho gahunda zigamije kongerera abaturage ubumenyi n’ubushobozi bwo kwita ku buzima bwabo bwo mu mutwe.

Kandi hari icyizere: imyumvire y’Abanyarwanda ku bijyanye n’ubuvuzi bwo mu mutwe iragenda ihinduka. Urubyiruko n’ababyeyi benshi batangiye kwitabira ibiganiro n’amaseminari, bashaka kumva no gutanga ubufasha.

By:Florence Uwamaliya 

Loading