AmakuruImyidagaduro

Umwamikazi w’Indirimbo z’Urukundo “Celine Dion”

Celine Dion ni umwe mu bahanzi b’abahanga kandi b’ibihe byose isi yagize. Amazina ye nyakuri ni Céline Marie Claudette Dion, yavukiye i Charlemagne mu Ntara ya Quebec muri Canada, ku itariki ya 30 Werurwe 1968. Ni umwana wa 14 mu muryango w’abana 14, kandi yakuriye mu muryango ukunda cyane umuziki.

Celine Dion yatangiye kuririmba akiri umwana muto, ariko izina rye ryamamaye bwa mbere mu myaka ya 1980, ubwo yatsindaga irushanwa rya Eurovision Song Contest mu 1988 ahagarariye igihugu cya Switzerland.

Indirimbo ye ya mbere yamuhesheje amahirwe yo kumenyekana mu ruhando mpuzamahanga ni “Where Does My Heart Beat Now” yasohotse mu 1990, akaba yarayiririmbiye bwa mbere ku rubyiniro rwa “The Tonight Show” i New York. Iyi ndirimbo yamuhaye igikundiro mu gihugu cya Amerika.

Nyuma yaho, Celine Dion yahise aba icyamamare binyuze mu ndirimbo z’urukundo zifite amagambo akora ku mutima. Indirimbo ye ikunzwe cyane ku isi yose ni “My Heart Will Go On”, yaririmbwe mu 1997 nk’iy’umuhango w’amateka y’filimi Titanic. Iyi ndirimbo niyo yamuhesheje ibihembo bikomeye birimo Oscar na Grammy Award.

Celine Dion yakoze indirimbo zirenga 200, harimo izakunzwe cyane nka:

  • “Because You Loved Me”
  • “The Power of Love”
  • “All by Myself”
  • “It’s All Coming Back to Me Now”

Mu buzima bwe bwite, yashakanye na René Angélil, umugabo wabaye n’umujyanama we. Nubwo yaje kumubura mu 2016 azize indwara ya kanseri, Celine yakomeje urugendo rwe rw’umuziki n’ubwitange bwo kurera abana babo batatu.

René Angélil, umugabo we akaba yarabaye n’umujyanama we. Nubwo yaje kumubura mu 2016 azize indwara ya kanseri

Ubu atuye muri Las Vegas, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yamaze imyaka irenga 10 akora ibitaramo bya buri joro (residency show) bikunzwe cyane. Mu 2023, yatangaje ko ahagaritse ibitaramo byari bitegerejwe kubera indwara y’inkongi y’imitsi izwi nka Stiff Person Syndrome, ariko ntiyahagaritse urukundo afitiye umuziki n’abafana be.

Indirimbo aheruka gushyira hanze ni “Love Again” yo muri 2023, yakozwe nk’inyikirizo y’umufilime w’urukundo witwa Love Again. Iragaragaza ko nubwo ahanganye n’indwara, umutima we ukiri kuri muzika.

Celine Dion ni ikirangirire mu ndirimbo z’urukundo, yigaruriye imitima y’abatari bake ku isi yose. Amasomo atanga ni uko urukundo, kwihangana n’umuhate bihindura isi.

By:Florence Uwamaliya 

Loading