Umuyobozi wa Airtel Rwanda Amit Chawla yeguye

Amit Chawla wari umaze imyaka itatu ari Umuyobozi w’Ikigo cy’Itumanaho cya Airtel Rwanda, yeguye ku mirimo ye ku mpamvu zitaramenyakana.

 

Amakuru agera kuri  imenanews.com  ni uko Amit yamaze gusezera kuri izi nshingano yari yarahawe ku wa 31 Kanama 2018, ubwo Airtel yihuzaga na Tigo bigakora ikigo kimwe cya Airtel Rwanda.

Kugeza muri Werurwe uyu mwaka, Airtel Rwanda yari ifite abafatabugizi 4.016.609.

Mu myaka itatu yari amaze ku buyobozi, iki kigo cyakoze ibikorwa by’ingenzi birimo ibyo guhuza abari abafatabuguzi ba Airtel n’aba Tigo, guhuza serivisi z’ibyo bigo byari bimaze kuba ikigo kimwe no kwagura serivisi za internet zikajyana n’igihe.

Umuyoboro wa internet wa Airtel Rwanda waragutse ku buryo bugaragara ndetse kuri ubu iki kigo kiri mu bimaze kwigarurira abakoresha internet mu Rwanda.

Muri iyo myaka, hakozwe ibikorwa birimo nk’ubukangurambaga bwiswe ‘Va kugiti dore Umurongo’ bwasobanuriraga abafatabugizi ibyiza bya Airtel.

Chawla kandi yatangije umushinga w’ishami rya Airtel Rwanda rishinzwe ibikorwa byo guhererekanya amafaranga wa Airtel Money Branch [AMB], ahafunguwe amashami 71 mu Mujyi wa Kigali.

Airtel Rwanda kandi yagaragaje ubufatanye bukomeye mu gushyigikira Guverinoma y’u Rwanda muri ibi bihe bikomeye byo guhangana n’icyorezo cya Covid-19, aho yagiye ishyiraho uburyo bwo gufasha abantu kohereza no kwakira amafaranga ku buntu bakoresheje Airtel Money.

 

Amit Chawla wari umaze imyaka itatu ari Umuyobozi wa Airtel Rwanda yeguye

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *