Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Bernard Mukurarinda yitabye Imana
Mu gitondo cyo kuwa Gatanu, hatangiye gucicikana amakuru y’uko Alain Bernard Mukurarinda yitabye Imana, gusa bamwe bakomeje gushidikanya kuri ayo makuru kugeza ubwo ibiro by’umuvugizi wa Guverinoma byayemezaga binyuze mu itangazo ryabyo, rivuga ko yitabye Imana azize indwara y’umutima.

Alain Mukurarinda yavukiye mu Ntara y’Amajyaruguru, ariko nyuma we n’umuryango we bimukira i Kigali. Amashuri abanza yayize i Rugunga, akomereza ayisumbuye i Rwamagana, nyuma akomereza Kaminuza mu Bubiligi aho yize amategeko.
Nyuma yo gusoza amasomo ye, yagarutse mu Rwanda mu mwaka wa 2002, atangira akazi k’ubushinjacyaha kugeza mu 2015.
Mukurarinda yari umugabo wakundwaga n’abatari bake, azwiho impano nyinshi: yari umuhanzi, umukunzi w’umupira w’amaguru, umunyamategeko w’inzobere, ndetse n’umunyapolitiki wakoraga akazi k’ubuvugizi muri Guverinoma. Inkuru y’urupfu rwe yababaje benshi kuko abenshi batari bazi ko arwaye.
Yari umwe mu bantu urubyiruko rwibonagamo kubera inama nziza yajyaga atanga, uburyo yakundaga kuganira n’abantu, ndetse n’uko yatezaga urwenya.

Hari umugani w’Ikinyarwanda ugira uti: “Abeza ntibaramba.” Uyu mugani wagarutse mu mitima ya benshi nyuma y’urupfu rwa Alain Mukurarinda, witabye Imana afite imyaka 55, aho yari arwariye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.
Imana imwakire mu bayo, imuhe iruhuko ridashira. Azahora yibukwa mu mitima y’Abanyarwanda n’abandi bose bamukundaga.