Umutungo w’ikigega RNIT Iterambere Fund wageze kuri Miliyari 41Frw
Ubuyobozi bw’Ikigega RNIT Iterambere Fund bwatangaje ko ubwizigame bw’abanyamigabane bacyo bwageze kuri miliyari zirenga 41 Frw mu 2023, buvuye kuri miliyari zisaga 28 Frw bwariho mu 2022.
Ibi byatangarijwe mu nama rusange y’abanyamigabane b’iki kigega ku wa 28 Werurwe 2024, aho bagaragarijwe ko mu mwaka ushize ko cyungutse 3.494.623.091 Frw avuye kuri 2.209.399.923 Frw mu 2022 bivuze ko inyungu yazamutse ku kigero cya 53%.
Umuyobozi Mukuru wa RNIT Iterambre Fund, Gatera Jonathan Sebagabo, yagaragaje ko ikigega kigenda cyunguka n’umubare w’abizigamira ukagenda urushaho kuzamuka.
Yagize ati “Twungutse mu buryo bw’ikigega, twunguka mu buryo bw’abashoramari bashya, mu mwaka wa 2023 twungutse abashoramari bagera ku bihumbi birindwi biyongereye, ni umubare utubutse kuba twaravuye ku bihumbi 12 ariko uyu munsi tumaze kurenga ibihumbi 20.”
Yagaragaje ko uretse kuba baragize inyungu yisumbuye ugereranyije n’umwaka ushize, hanabonetse umubare munini w’abasabaga gusubizwa ku mafaranga bashyizemo kuburyo hatanzwe arenga miliyari 2,5 Frw.
Ati “Ikindi navuga ni uko n’abantu bamwe basaba gusubizwa amafaranga, umubare wabaye munini, ariko amahirwe ni uko bose bayabonye kandi ku gihe gikwiriye…Kuva ikigega cyatangira umutungo tumaze kwakira mu kigega urasaga gato miliyari 50, ubariyemo ayo dufite ubu ngubu n’amaze kugenda asubizwa abantu.”
Umwaka ushize inyungu muri iki kigega yageze kuri 11,55% ariko Ubuyobozi bwavuze ko hifuzwa ko yagera kuri 12% mu mwaka utaha kandi ko ari ibintu bishoboka.
Umuyobozi w’Akanama gahagarariye Abashoramari, Dr Joseph Nzabonikuza, yashimye uburyo imari bashora mu Iterambere Fund igenda yunguka umunsi ku wundi.
Ati “Twishimiye cyane y’uko inyungu yazamutse mu buryo bugaragara mu gihe cy’umwaka umwe. Umwaka ushize yari 11,42%, uyu mwaka turangije zikaba zarageze kuri 11,55% kandi mbibutse ko nta musoro itangirwa. Twishimiye kandi ko amafaranga ashyirwa mu kigega yiyongereye n’abashoramari bakiyongera.”
Yagaragaje ko bagiye gutangira gukoresha ikoranabuhanga rizajya ryorohereza abifuza gushora imari mu kigega, gukurikirana uko imari yabo ihagaze bitabasabye kuva aho bari, asaba n’abatarayoboka ikigega kandi bifuza gushora amafaranga abyara inyungu ko bakiyoboka.
Kugeza ubu Ikigega RNIT Iterambere Fund cyahisemo gushora imari mu mpapuro mpeshamwenda za Leta kandi rizana inyungu nini.
Umuyobozi Mukuru wa RNIT Iterambere Fund, Gatera Jonathan Sebagabo yerekanye ko ubwizigami bwo muri icyo kigega bwageze kuri miliyari 41 Frw
Umuyobozi w’Akanama gahagarariye Abashoramari, Dr Joseph Nzabonikuza, yashimye uko umutungo wabo ugenda wiyongera