AmakuruPolitiki

Umushyikirano: Urubuga ruhuza Abanyarwanda mu kubaka ejo hazaza

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashimangiye ko Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ikomeje kuba inkingi ikomeye mu rugendo rw’iterambere ry’Igihugu, ayivuga nk’urubuga rutanga icyerekezo, rugahuza Abanyarwanda mu kurebera hamwe aho bavuye n’aho bagana. Ibi yabigarutseho ku wa Kane, ubwo yatangizaga ku mugaragaro Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ibaye ku nshuro ya 20.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko Umushyikirano atari inama isanzwe, ahubwo ari urubuga rwihariye rutuma ibiganiro byubaka n’imyanzuro bifatika bigira uruhare rugaragara mu iterambere ry’u Rwanda. Yagaragaje ko uko imyaka igenda ishira, imyanzuro ifatirwa muri iyi nama igenda itanga umusaruro mu buzima bw’abaturage, by’umwihariko mu kugabanya ubukene no kongera ubushobozi bwo kwigira.

Perezida Kagame yashimangiye ko ishingiro ry’iterambere ry’u Rwanda rishingiye ku muco wo kwigira, aho Abanyarwanda bahisemo kwiyubakira ejo hazaza hadashingiye ku nkunga z’abandi. Yavuze ko kwigira ari ihame ryafashije u Rwanda guhangana n’ibihe bikomeye, rukanabasha kwigira ku makosa no kuyakosora.

Ku bijyanye n’imiyoborere, Perezida Kagame yagarutse ku kamaro ko kubazwa inshingano, avuga ko uwo muco ugomba gukomeza kwimakazwa kugira ngo iterambere rigere ku ntego. Yibukije ko ibyo u Rwanda rumaze kugeraho bidakwiye gutuma habaho kwirara, ahubwo ko bikwiye kuba imbarutso yo kongera gushyiramo imbaraga no gutera izindi ntambwe ziruseho.

Yongeye kandi kugaragaza ko imiterere y’u Rwanda isaba gukora cyane no gutekereza birenze ibisanzwe, aho abayobozi n’abaturage bagomba guhora batekereza icyateza imbere Igihugu n’abaturage muri rusange.

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iteganywa n’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda, ikaba ihuza Perezida wa Repubulika n’abahagarariye abaturage, igamije gusuzuma imibereho y’Igihugu n’ubumwe bw’Abanyarwanda. Iyi nama yatangiye ku nshuro ya mbere mu 2003, aho iy’uyu mwaka wa 2026 ari iya 20, biteganyijwe ko izasoza imirimo yayo ku wa 6 Gashyantare 2026.

By:Florence Uwamaliya

Loading