Save Generations Organization(SGO)Igisubizo ku itegurwa ry’Umuryango.

Mu kiganiro kihariye Abanyamakuru  bagiranye  n’Umuyobozi  Mukuru  w’umuryango  Save Generations Organization(SGO) Yvette Nyinawumuntu  yagarutse kuri bimwe mu bigize intambwe yatewe mu rwego rwo guharanira ko umuryango wa sigasirwa hitaweho cyane  k’uburere bw’umwana kuva akiri muto , ageze mu bwangavu n’ubugimbi , kuburyo ategurwa ha kiri kare abifashihwemo n’abafite uruhare mu mikurire ye , bityo akazigirira akamaro , akakagirira umuryango ndetse n’igihugu muri rusange.

Umuyobozi mukuru wa SGO Nyinawumuntu Yvette

Kubirebana  n’iterambere ry’umwana  ndetse n’urubyiruko hitabwa ku burere  n’uburezi bahabwa  haba  mu mashuri  ndetse no murugo , hagamijwe  ku bategurira kuzaba umuryango ubereye  , cyane ku bangavu n’ingimbi bagakangurirwa  kurwanya no kwirinda  inda  zitifuzwa  nk’ikibazo gikunze  kugarukwaho kenshi mu bisubiza inyuma ubuzima  bw’urubyiruko.

Kuva mu mwaka wa 2018 kugeza muri uyu wa  2020  uyu muryango ubitewemo inkunga  n’undi muryango wo mu gihugu cya Suwedi witwa  Kvinna till Kvinna washyize mu bikorwa umushinga ugamije kongerera ubumenyi  abana babangavu ndetse n’ingimbi  ubaha amakuru kubirebana n’ubuzima bw’imyororokere.

Uyu mushinga watangirijwe mu bigo bine by’amashuri biri aho uyu muryango usanzwe ukorera mu turere twa Gasabo na Kamonyi , ari byo  GS Ndera  ,  GS Kabuga  kuruhande rwa Gasabo na GS Bugoba ,  GS Ngamba mu karere ka kamonyi , aho abana bahawe amahugurwa ndetse n’ubumenyi bitandukanye  , bahabwa amakuru y’ukuri  ajyanye  n’ubuzima bw’imyororokere kugirango babashe kwifatira ibyemezo.

Mu kurushaho guhanga udushya  SGO  watangije uburyo bwo gukoresha  ikoranabuhanga rya telefoni ngendanwa  (Mobile Technology App) ukanze akanyenyeri 845 urwego(*845#) , ibi bikaba byarafashije abangavu , ingimbi ndetse n’abakuru kubona  amakuru  kubijyanye n’imyororokere hifashishijwe  telefoni  , ubu buryo bukaba bwarishimiwe nababukoresha  kuko  bwabahaye ukwisanzura  mu kubona amakuru bikabafasha kwirinda no kurinda abandi  mugihe  mbere hari  abo byateraga ipfunwe.

Hateguwe  hanandikwa imfashanyigisho  zizafasha mu gutegura umuryango ubereye

Umuryango  Save  Generations Organization  ushingiye  kubushakashatsi wakoze mu mashuri abanza n’ayisumbuye  mu turere twa Kamonyi na Gasabo ,bwagaragaje ko abana  bari mu kigero cy’ubugimbi n’ubwangavu , bakeneye cyane amakuru y’ukuri kandi yizewe  ku buzima bw’imyorororkere. Muri ubwo bushakashatsi kandi , uruhare rw’ababyeyi rwagarutsweho nka ndasimburwa mu mirerere  myiza y’umwana  harimo no kumutegura mu byiciro by’ubuzima n’imikurire , no kumuha amakuru agendanye nabyo , harimo n’amakuru ku buzima bw’imyororokere.

Ni kubw’iyo mpamvu umuryango  Save  Generations Organization wanditse igitabo mu rwego rwo kongerera ubumenyi n’ubushobozi ababyeyi bafite abana bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye ndetse  n’abatiga .Icyo gitabo kigamije gufasha ababyeyi  gutegura neza ibiganiro ku buzima bw’imyororokere hamwe n’abana babo , ndetse hamwe n’ubumenyi bukubiye muri icyo gitabo , bikazabashoboza gukurikirana abanyeshuri n’abatiga mu gihe bari mu rugo.

Icyo gitabo cy’umubyeyi gikubiyemo amakuru ku buzima bw’imyororokere n’uburengenzira bw’umwana , ndetse n’imirire myiza kikazafasha umubyeyi  kugira amakuru nyayo kandi yizewe maze nawe ayageze  ku bana  mu kubaganiriza ku buryo buhoraho ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere .

Gukoresha neza icyo gitabo bizafasha umubyeyi kubona amakuru asesenguye ku mpinduka zigaragara ku ngimbi n’abangavu bityo bikamworohera gusubiza neza ibibazo abana bamubaza no kubagira inama uko bakwitwara muri icyo kigero cy’ingenzi mu rugendo rw’ubuzima bwabo.

Uyu muryango kandi wakoze udutabo two gufasha abangavu bo kuva ku myaka 10 kugera ku myaka 12 ndetse n’abangavu n’ingimbi kuva ku myaka 13 kugeza kuri 19 utwo dutabo tukaba turimo ubumenyi bubaha  amakuru ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere bitewe n’ikigero umwana agezemo.

Mu gihe cya ‘Guma Murugo’ hatanzwe ibikoresho by’isuku kubangavu

Nkuko byatangajwe  na Nyinawumuntu Yvette , yavuze ko mu bihe bitari byoroshye bya guma murugo byakuruwe no kuba Isi n’ u Rwanda bihanganye no kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorozo cya Covid-19 , byari imbogamizi kubana b’abangavu mu kubona ibyangombwa nkenerwa bijyanye n’isuku cyane cyane mu gihe cy’imihango , ari naho SGO yakoze ibishoboka bakegerezwa ibikoresho byo kwifashisha.

Save  Generations Organization (SGO) ni umuryango nyarwanda utari uwa  Leta uharanira iterambere ry’umwana , urubyiruko n’umugore hakiyongeraho no kurengera ibidukikije.

Watangiye mu mwaka wa 2015 , ukaba ukora  ibikorwa  bitandukanye  bigamije gutegura no kongerera ubumenyi n’ubushobozi abana  , abangavu , ingimbi ,n’urubyiruko  binyujijwe mu mahugurwa  , ubujyanama  , ubuvugizi n’ibindi.

Mubihe bitandukanye hatanzwe ibikoresho by’isuku kubana babangavu
Abana bahabwa umwanya uhagije bakaganirizwa ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere
Mugihe cyo gusubira ku ishuri abana boroherezwa kubona ibikoresho by’ishuri

 

Florence Uwamaliya

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *