Umugore wo mu cyaro avugako guhugira ku mirimo yo murugo ariyo nandaroyo yo kudindira mw’iterambera
Abagore bo mu cyaro bagaragaza ko kuba bamara amasaha menshi ku mirimo yo murugo ari zimwe mu mbogamizi zituma badatera imbera.
Abaganiriye n’ imenanews mu gihe hirya no hino barimo bizihiza, umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro, bagaragaje ko bakunze guhura n’ikibazo cyo kuvunika cyane mu mirimo yo mu rugo, bigatuma nta kindi kintu bakora ngo kibateze imbere.
Joseline Uwimana ni umubyeyi utuye mu Murenge wa Cyaratsi mu Karere ka Nyanza, avuga ko usanga umugore wo mu cyaro avunika cyane mu mirimo y’urugo, kandi iyo mirimo mu byukuri ntabwo iba igaragara ngo ubone ko hari icyakozwe.
Ati “Umwanya munini tuwumara turi mu mirimo yo kwita ku rugo irimo guteka, kugaburira abana no kuvoma, gushaka inkwi zo gucana ndetse no guhinga rimwe na rimwe hari igihe duhinga tunahetse umwana ukiri muto, iyo ubirebye turavunika cyane, ahubwo ni ukutubwirira abagabo bacu bakadufasha kuko usanga bo iyo bavuye guhinga bahita bigira kunywa icupa”.
Ibibazo by’imirimo ivunanye yo mu ngo ababyeyi benshi babihuriyeho, kuko Uwimana Francine wo mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Mugombwa, avuga ko iki kibazo bagihuriyeho ari benshi kandi akazi umugore wo mucyaro akora akenshi usanga katagaragara kandi aba yavunitse cyane.
Ati “Tuzitirwa n’imirimo y’urudaca dukora igatuma tutagera aho twifuza kugera mu iterambere. Iyo mirimo ituma tutabona umwanya wo kuruhuka, bikatuviramo ubumuga n’imvune mu buryo butapfa kugaragara. Mbona kugera ku iterambere kuri njye ari inzozi.”
Aba bagore bakomeza bavuga ko uruhurirane rw’imirimo yo mu rugo iba ibareba, rudatuma babasha gutekereza ku buryo bwagutse kuri gahunda zabateza imbere.
Gusa n’ubwo bimeze gutyo barashima intambwe yatewe mu kwita ku mugore no kumuteza imbere mu mibereho ye, no kumuha uburenganzira bungana n’ubw’umugabo.
Uwimana avuga ko mu bihe byashize umugore wo mu cyaro yari abayeho nabi, kuko wasangaga abayeho ubuzima bwo guhinga gusa, ugasanga arahora mu gitenge kimwe, kubera kutasobanukirwa ngo ahaguruke ashakishe indi mibereho. Ibi byatumaga rimwe na rimwe bimuviramo no guharikwa. Ariko kuri ubu umugore arahaguruka akajya nko mu kimina akisungana n’abandi akiteza imbere.
Umuryango wa Actionaid Rwanda mu bushakashatsi wakoze, ukabumurika muri Nyakanga 2022, wasanze abagore bo mu Rwanda muri rusange bavunika mu gukora imirimo yo mu rugo idahabwa agaciro, cyangwa idahemberwa kurusha abagabo.
Clare Katwesigye amurika ibyavuye muri ubwo bushakshatsi, yatangaje ko ikibazo cy’imirimo idahabwa agaciro [Unpaid care work] mu ngo, kimaze igihe kivugwaho ariko kitararangira mu Rwanda n’ubwo ngo kigaragara ku Isi yose.
Aya masaha umugore amara akora iyi mirimo idahemberwa, bituma atabona amahirwe yo kuba mu yindi myanya ifata ibyemezo cyangwa ngo akore indi mirimo ibyara inyungu.
Ubushakshatsi bwaragaraje ko abagore bo mu mujyi bafite akazi ka Leta cyangwa bikorera byibuze bakora amasaha 2 imirimo yo mu rugo, mu gihe umugabo ari isaha imwe.
Mu cyaro umugore akora amasaha 6, bivuze ko aba atabonye andi mahirwe yo gukora indi mirimo imwinjiriza. Umugabo wo mu cyaro we akora amasaha 2 bivuze ko iyi mirimo yo mu rugo idahemberwa ari imvune ikomeye ku mugore ugereranyije n’umugabo.
By: Uwamaliya Florence