Minisitiri Dr. Biruta mu ruzinduko muri Zimbabwe

Minisitiri Dr. Biruta mu ruzinduko muri Zimbabwe

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr Biruta Vincent, kuri uyu wa Gatanu taliki ya 29 Nyakang, ayageze muri Zimbabwe mu ruzinduko rugamije gushimangira umubano w’ibihugu byombi. 

Mu masaha y’igicamuns ni bwo Minisitiri Dr Biruta yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Zimbabwe Frederick M. M. Shava, bagirana ibiganiro byibanze ku nzego z’ubutwererane bw’ibihugu byombi. 

Ibyo biganiro byibanze ku ngambaa zo guteza imbere no kurushaho kwimakaza umubano usanzwe hagati y’u Rwanda na Zimbabwe. 

U Rwanda na Zimbabwe byatangiye  kubyaza umusaruro amahirwe aboneka mu bihugu byombi, nyuma yo kugirana amasezerano mpuzamahanga y’ubufatanye mu bijyanye n’ubucuruzi.

Mu myaka ibiri ishize, abacuruzi n’abashoramari bo mu bihugu byombi aho bagiye barebera hamwe amahirwe y’ishoramari yarushaho kubyazwa umusaruro mu nyungu z’abaturage. 

Muwi Werurwe uyu mwaka, Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa,  yagaraje ko umubano mwiza Zimbabwe ifitanye n’u Rwanda, abaturage b’ibihugu byombi bakwiriye kuyabyaza umusaruro mu by’ubucuruzi. 

Icyo gihe yarimo afungura ibindi biganiro byabereye i Kigali muri Nzeri 2021, byose bikaba byarateguwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere mu Rwanda (RDB) ku bufanye bwa Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda n’Urwego rushinzwe ubucuruzi muri Zimbabwe (ZimTrade).

Uretse ubucuruzi n’ishoramari, u Rwanda na Zimbabwe bisanzwe bikorana mu nzego zirimo ubutabera n’umutekano. 

NTAWITONDA Jean Claude

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *