AmakuruPolitiki

Umubano w’ u Rwanda n’ Ubwongereza ukomeje kuzamo agatotsi

Ikinyamakuru The Telegraph cyanditse ko u Rwanda rwamaze gusaba u Bwongereza kurwishyura ariya mafaranga rwari rwemeye guhara ubwo ishyaka ry’abakozi mu Bwongereza ryatangazaga ko rigiye gusesa amasezerano iki gihugu cyari cyarasinyanye na rwo.

U Rwanda biciye mu muvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo, ruvuga ko n’ubwo ririya shyaka ryemeye gusesa amasezerano kugeza ubu ritarayasesa mu buryo bwemewe n’amategeko, ibyatumye rusaba kwishyurwa n’ubwo nta mwimukira n’umwe rurabasha kwakira.

Kigali irishyuza Londres aya mafaranga, mu gihe umubano w’ibihugu byombi umaze iminsi utifashe neza.

Mu Cyumweru gishize Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bwongereza yahagarikiye u Rwanda zimwe mu nkunga u Bwongereza bwaruhaga, inaruteguza ko ishobora kurufatira ibihano kubera ibibazo byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Icyo gihe Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yamaganiye kure ingamba z’ibihano u Bwongereza bwafashe, ibushinja kubogamira ku ruhande rwa Congo.

Umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi kandi warushijeho kuzamba ubwo Minisitiri w’u Bwongereza ushinzwe Afurika, Lord Collins yahuzaga u Rwanda n’umutwe w’iterabwoba wa ADF; ibyatumye u Rwanda ruhamagaza Ambasaderi w’u Bwongereza ngo atange ibisobanuro.

Amakuru avuga ko kuva u Bwongereza bwasinyana n’u Rwanda amasezerano yerekeye abimukira bwishyuye abarirwa muri miliyoni 700 z’ama-Pounds; arimo miliyoni 220 bwishyuye mu mwaka ushize wa 2024.

U Bwongereza kandi bwagombaga kujya bwishyura miliyoni 50 muri buri kwezi kwa Mata, hagati ya 2024 na 2026.

Umwanditsi: Imena

Loading