Uganda: Abasirikare bakuru 20 bafunzwe ku itegeko rya Gen Muhoozi
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba yategetse ko abasirikare 20 bo mu cyiciro cy’Abofisiye bakuru batabwa muri yombi kubera ibyaha bya ruswa bakekwaho n’imyitwarire idahwitse.
Mu basirikare batawe batawe muri yombi harimo Maj Gen Don William Nabaasa na Brig Gen Johnson Namanya Abaho bafungiye mu kigo cya gisirikare cya Makindye muri Kampala na Kasenyi muri Entebbe.
Ibyaha bakekwaho biri mu byo Gen Muhoozi yiyemeje kurandura kuva igihe yagiriwe Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda.
Abatangamakuru babwiye Daily Monitor ko abo basirikare bakuru bakurikiranyweho ibyaha birimo uburiganya n’imicungire mibi binyuze mu kugemurira ibintu bitandukanye abasirikare n’inzego z’ubutasi.
Mu byo bakoze harimo kuzamura ibiciro mu masoko amwe n’amwe yo kugemura ibikoresho mu gisirikare, gucunga nabi imari y’igisirikare no kwakira ruswa hagamijwe kwangiza uburyo bw’itumanaho.
Harimo kandi abakoresheje nabi amafaranga yari agenewe ibikorwa bikomeye nko kugura ibikoresho by’indege cyangwa amavuta yazo.
Abandi basirikare bavugwa muri iyi dosiye harimo Maj Gen James Birungi wari ushinzwe Iperereza rya Gisirikare, uregwa ibyaha byo kugambanira igihugu na ruswa no kunanirwa gukora neza ibikorwa by’iperereza.
Amakuru avuga ko Gen Muhoozi agamije guhindura igisirikare cya Uganda ikinyamwuga no kugarura ikinyabupfura n’imikorere iboneye kuri buri wese mu rwego rwe.
Nubwo iperereza ryakozwe mu byiciro bitandukanye by’ingabo, mu bafunzwe nta n’umwe wari wagezwa imbere y’ubutabera ngo aburanishwe.
![]()

