AmakuruUbuzima

Ubuzima n’ubuhinzi, inzego u Rwanda na USAID bigiye kongeramo imbaraga

Ku wa Kane taliki 22 Nzeri 2022, ni bwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye Umuyobozi w’Ikigega cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID), Samantha Power.

Ibiganiro bagiranye byibanze ku kurebera hamwe inzira zo kurushaho kwagura ubutwererane  n’ubufatanye busanzweho hagati y’u Rwanda n’iki kigega mu nzego zinyuranye, zirimo ubuzima n’ubuhinzi.

USAID yiyemeje gufasha u Rwanda gukomeza urugendo rw’iterambere twatangiye nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994. Mu myaka igera kuri 29 ishize, iki kigo cyubatse imikoranire ihamye kandi itanga umusaruro mu kubungabunga ubuzima n’imibereho by’Abanyarwanda.

Nko muri Mata uyu mwaka, USAID yatanze inkunga ya miliyari 18 z’amdolari y’Amerika zashyizwe muri gahunda zitandukanye zo kurwanya Malaria binyuze mu gutanga inzitiramibu, gutera imiti mu ngo zo mu turere dukunze kwibasirwa n’iyo ndwara

Icyo gihe watanze inkunga ingana na miliyari 18 z’Amadolari y’Amerika, yifashishijwe muri gahunda nyinshi zo kurwanya malaria harimo; gutanga inzitiramibu, gutera imiti, ubukangurambaga bwo kwirinda iyi ndwara n’izindi.

USAID kandi ifasha muri gahunda z’uburezi, aho mu mwaka wa 2019, yagize uruhare mu gutera inkunga umushinga Soma Umenye. Igira uruhare mu buhinzi binyuze mu Mushinga Hinga Weze n’iyindi.

Ubuyobozi bwa USAID bwishimira ko u Rwanda rutanga amahirwe kuri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yo gushyira mu bikorwa ibikorwa by’ingenzi biri muri politiki y’ububanyi n’amahanga irimo gushyigikira intumbero ifatika, yumvikana kandi yateguwe n’igihugu gifitanye ubutwererane n’Amerika.

Ubuyobozi bwa USAID kandi bugaragaza ko urwego rw’ubuhinzi mu Rwanda rutanga amahirwe yo guhanga udushya, gukora ishoramari ritanga umusaruro ufatika mu ruhererekane nyongeragaciro no kongerera imbaraga abahinzi, gukora amavugurura muri Politiki za Leta zigamije gushishikariza abashora imari muri urwo rwego ndetse no kwita no kubika umusaruro ukomoka ku buhinzi.

Ubuyobozi bwa USAID kandi bwishimira ko bubona amahirwe yo kugira uruhare mu kwegereza uburezi abaturage, kongera umubare w’abana bayoboka ishuri byose bigamije guharanira uburezi bufite ireme. Aha USAID itanga ubufasha bugamije kuzahura ibice byihariye mu rwego rw’uburezi harimo no kwigisha abakuze batazi gusoma.

Bwishimira kandi kuba bwarahawe rugari mu rugendo rwo guharanira uburenganzira bw’abagore no kubongerera ubushobozi nk’igice kinini cy’Abanyarwanda gifite umusanzu ukomeye mu iterambere ry’Igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nk’uko biteganyijwe muri gahunda y’ibikorwa bya USAID mu Rwanda hagati y’umwaka wa 2020-2025, uyu muryango witeguye guharanira ubufatanye n’ubutwererane binyuze mu guharanira ko u Rwanda rugira abakozi bafite ubumenyi buhagije, urwego rw’abikorera ruhamye ndetse n’ibigo bifata inshingano zo guharanira kwigira.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *