AmakuruibidukikijeUbuzima

Ubuzima bw’Abakozi ba Green Tech Africa Buri Mu Manegeka kubera kutagira ibikoresho by’Akazi

Bamwe mu bakozi bakorera ikigo cyitwa Green Tech Africa gikusanya imyanda ikomoka ku bikoresho bya Pulasitiki byoherezwa mu ruganda rwa Enviroserve kibikoramo ibindi bikoresho bitangiza ibidukikije, baravuga ko ubuzima bwabo bushobora kujya mukaga bitewe n’akazi bakora ko gukusanya ibikoresho bya Pulasitiki biba bifite imyanda itandukanye bitewe nuko nta bikoresho bafite bibarinda ubuzima birimo uturindantoki (Gants), udupfukamunwa, amasarubeti,ingofero ndete n’ikweto.

Nigena Jean De Dieu, Managing Director of Green Tech Africa

Uhagarariye Green Tech Africa Bwana Nigena Jean De Dieu avuga ko kuba abakozi nta bikoresho bafite kandi bakora mu bintu by’umwanda  ari ikibazo gikomeye cyane ariko ko bagiye kureba uko babashakira ibyo bikoresho.

Akomeza avuga kandi ko ku bijyanye n’ubuzima nta hantu bafite ho kuba babavuriza mugihe haba hagize uwagira ikibazo cy’ubuzima cyihutirwa mukazi ariko ko mu bihe biri imbere ibibazo by’ubuzima bw’abakozi bazaba babikemuye.

Harerimana Raban Louis umukozi wa Green Tech Africa avuga ko akazi akora kamaze kumuteza imbere ariko ko kuba batagira ibioresho by’akazi byujuje ubuziranenge nabo babibonamo ikibazo kuko bishobora kubangiriza ubuzima kuko bakora mu mwanda bikaba byabaviramo uburwayi butandukanye.

Harerimana Raban Louis, Umukozi wa Green Tech Africa

Green Tech Afurica ni Kampani ikusanya ama Pulasitiki mu Karere ka Nyarugenge, ndetse n’Ibikoresho by’Ikoranabuhanga bakabyohereza ku ruganda rwa Enviroserve ruherereye mu Bugesera aho uru ruganda rubihindura rukabikoramo ibindi bikoresho bitandiza ibiduikije mu rwego rwo Kurengera ibiduikije bakaba bakoresha abakozi bagera kuri 16 bakora mu mirimo ya buri mundi ndetse n’abandi bakora badahoraho.

Minisiteri y’Ibidukikije ivuga ko abantu bose bakora mu bijyanye no kurengera ibidukikije baba abafite inganda ndetse n’ibindi bagomba guha abakozi ibikoresho byujuje ubuziranenge bitewe n’akazi bakora kuburyo bidashobora kubangiriza ubuzima.

Aba bakozi ntago baba bafite ibikoresha byabugenewe igihe baba bakusanya ibisigarizwa by’ amacupa ya palasitike, ibyo bikaba byabatera indwara zitandukanye

By: Uwamaliya Florence

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *