AmakuruMu Mahanga

Crans-Montana: Ubusuwisi bwunamira abazize ibyago, ubutumwa bw’icyizere ku rubyiruko

Mu mujyi wa Crans-Montana muri Canton ya Valais, habereye umuhango udasanzwe wo kwibuka no guha icyubahiro abazize ibyago byashenguye Ubusuwisi, by’umwihariko abana n’urubyiruko bagize umubare munini mu bahitanywe n’ayo mahano. Uyu muhango wabaye mu gihe igihugu cyose cyahagaze umunota wo guceceka, cyunamira abazize ibyabaye, kigaragaza ubumwe n’akababaro rusange.

Olivia Seigno, umunyarwenya akaba n’umuyobozi w’ikinamico (Comédienne et metteuse en scène)

Mu ijambo ryafunguraga uyu muhango, Olivia Seigno, umunyarwenya akaba n’umuyobozi w’ikinamico (Comédienne et metteuse en scène), yashimangiye ko Ubusuwisi “bwahagaze” kugira ngo bwubahe ubuzima bwazimye imburagihe. Yavuze ko abana n’urubyiruko batakaye atari imibare, ahubwo ari inzozi, ibyiringiro n’ejo hazaza by’igihugu byazimye. Yagize ati: “Twahisemo guceceka kugira ngo twumve uburemere bw’igihombo twagize, ariko tunumve n’inshingano dufite zo kurinda ubuzima bw’abasigaye.”

Mathias Reynard, Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya Valais (Président du Conseil d’État valaisan)

Mathias Reynard, Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya Valais (Président du Conseil d’État valaisan), yihanganishije by’umwihariko imiryango yabuze ababo, abasaba kwihangana no gukomeza guhuriza hamwe. Yashimangiye ko igihugu n’inzego zacyo zitazatererana imiryango yahuye n’akaga, asaba Abasuwisi gukomeza kuba umwe mu bihe by’akababaro.

Ku rwego rw’igihugu, Guy Parmelin, Perezida w’Ubusuwisi (Président de la Confédération suisse), yavuze ko igihugu cyose gihagaze hamwe mu kwibuka, anizeza ko hazakomeza gushyirwa imbere umutekano n’ubuzima bwa buri muturage, cyane cyane urubyiruko.

Guy Parmelin, Perezida w’Ubusuwisi (Président de la Confédération suisse)

Ibi byakoze ku mitima ya benshi ni ubutumwa bugenewe urubyiruko, bwanditswe na Mario, Alino na Solal, batatu mu barokotse ibi byago. Mu buhamya bwabo, bavuze ko babonye urupfu hafi, ariko bakarokoka ku bw’amahirwe n’ubufasha bw’abandi. Bavuze bati: “Twabonye ubuzima bushobora guhinduka mu kanya gato. Turasaba urubyiruko kudacika intege, gukundana, no guha agaciro ubuzima kurusha ikindi cyose.”

Bamwe murubyiruko bahitanwe n’inkongi y’umuriro yabaye ku bunani bwa noheli ya 2025

Bashimangiye ko nubwo ibikomere bikiri byinshi, bahisemo guhindura ububabare ubutumwa bw’icyizere, basaba urubyiruko kuba umusemburo w’amahoro, ubumwe n’ubwitonzi.

Uyu muhango wabereye i Montana wasize isomo rikomeye: kwibuka si ukuririra abapfuye gusa, ni no kurengera abariho, no kubaka ejo hazaza h’igihugu gishingiye ku bumwe, icyizere n’icyubahiro ku buzima bwa muntu.

By: Florence Uwamaliya 

Loading