Ubumenyi ku burenganzira bwa muntu bugiye gufasha abanyamakuru gukora inkuru zicukumbuye
Abanyamakuru ndetse n’abandi baharanira uburenganzira bwa muntu bahuguwe mu gihe cy’iminsi 5 ku bijyanye no gutara inkuru ndetse no gukora raporo ku burenganzira bwa muntu.

Amahugurwa yatangiye ku itariki ya 25 Ukwa Munani, akaba yaratewe inkunga n’igihugu cya Canada, kizwiho kuza imbere mu guharanira uburenganzira bwa muntu. Emmanuel Gasingwa, usanzwe uharanira uburenganzira bwa muntu, yavuze ko mbere afataga uburenganzira bwa muntu muri rusange akumva ko hari undi muntu uzabishyira mu bikorwa. Nyuma y’aya mahugurwa yavuze ko agiye kubikorana umwete kurushaho, aharanira uburenganzira bwa muntu.
Yagarutse kandi ku buryo mu kazi ke ka buri munsi yabonaga uburenganzira bwa muntu buhutazwa cyane cyane mu bigo by’amashuri, aho umwalimu, umuyobozi cyangwa abanyeshuri bashoboraga kubangamira uburenganzira bwa mugenzi wabo. Yiyemeje gukora ubuvugizi ndetse no gukebura ababa bakoze ibikorwa bihungabanya cyangwa bibangamira uburenganzira bwa muntu.
Umunyamakuru Concessa Nyirabanani yashimiye umuryango Stradh wateguye amahugurwa, agira ati. “Bakoze neza kututekerezaho. Hari igihe wakoraga inkuru z’ubuvugizi ariko ukabona harimo ibibura cyangwa ugahura n’impungenge bigatuma udakora akazi neza. Ariko aya mahugurwa nakuyemo ubumenyi bwinshi. Ntarizi gukora inkuru z’ubuvugizi ku burenganzira bwa muntu kuko hari ibyo ntari nsobanukiwe neza, ariko aya mahugurwa yanyigishije uburyo inkuru zijyanye n’uburenganzira bwa muntu zikorwa.”
Yakomeje avuga Ati. “Ikindi nakuyemo ni ubumenyi ku bijyanye n’uburyo nabika amakuru yanjye, cyane ko muri iyi minsi ibintu byose byabaye ikoranabuhanga. Twize ‘data security’, nk’umunyamakuru rero ni ingenzi kugira ubumenyi buhagije ku bijyanye n’ikoranabuhanga, ndetse no kumenya uburyo wabika amakuru yawe nta wundi muntu uyabonye.”
Alphonse Bizimana, uhagarariye umuryango wateguye amahugurwa, yashimiye abitabiriye amahugurwa avuga ko icyabateye kuyategura ari uko bajyaga babona inkuru zanditswe ariko zifite inenge, nubwo zaba ari ntoya. Yongeyeho ko ibyo bigatuma inkuru itakaza agaciro, bityo bagatekereza gutegura amahugurwa kugira ngo abanyamakuru barusheho gukora akazi kabo kinyamwuga. Yashimangiye ko Canada idahwema gushyigikira imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, asaba n’abanyamakuru gushyira mu bikorwa ubumenyi bahawe.

Madame Maitre Rose Mukantabana, wahoze ari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, akaba ari na we wari umufasha mu myumvire muri ayo mahugurwa, yasangije abanyamakuru ubumenyi ku bijyanye no gukora inkuru zicukumbuye cyane, iz’ubuvugizi n’uburenganzira bwa muntu. Yabigarutseho cyane kuko abifitemo uburambe, ndetse avuga ko n’ubushobozi yakuye mu biganiro byatanwe nabwo bwari ngombwa.
Umuryango Stradh washinzwe mu mwaka wa 2011 n’abantu bakoraga mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu. Ntibawutangije bagamije inyungu zabo bwite, ahubwo bawongeramo n’indi gingo yo guharanira uburenganzira bw’abana bakoreshwaga imirimo ivunanye. Watangiye ukorera mu duce dutatu ari two Kigali, Bugesera na Muhanga, ariko kugeza ubu ukorera mu gihugu hose.
Aya mahugurwa yatewe inkunga na Canada, igihugu cyazwi mu kuza imbere mu guharanira uburenganzira bwa muntu budaheza.
Abanyamakuru basoje amahugurwa bahawe umukoro ukomeye: kwigisha abaturage b’u Rwanda ndetse no gukora inkuru zubahiriza uburenganzira bwa muntu, zidafite amarangamutima cyangwa akarengane k’ibitekerezo.

Umwanditsi: Uwanyirigira Diane