Ubuhinde bwamuritse ishusho ya mbere ndende ku isi
Ubuhinde bwamuritse ishusho ya mbere ndende kurusha andi mashusho ku isi. Kuyubaka byatwaye agera kuri miliyoni 430 z’amadolari y’Amerika.
Iyi shusho ifite uburebure bwa metero 182, yubatse muri leta ya Gujarat iri mu burengerazuba bw’Ubuhinde, ikaba ikoze muri bronze.
Yubatswe nk’urwibutso rw’umutegetsi Sardar Vallabhbhai Patel, waharaniye ubwigenge bw’Ubuhinde, wavukiye muri iyo leta ya Gujarat.
Ni we wabaye minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu wa mbere w’Ubuhinde ndetse aba na minisitiri w’intebe wungirije.
Narendra Modi, minisitiri w’intebe w’Ubuhinde, yavuze ko iyi “shusho y’ubumwe” izakurura ba mukerarugendo.
Ariko rubanda ivuga ko uku ari ugupfusha ubusa imari ya leta [iva no mu misoro ya rubanda], ikavuga ko ayo mafaranga yashoboraga gukoreshwa ibindi by’ingirakamaro kurushaho.
Bwana Modi, wayoboye ibirori byo kumurika iyi shusho, yavuze ko ari “ikimenyetso cy’ubunyangamugayo n’ishyaka by’Ubuhinde”.
Indege z’igisirikare kirwanira mu kirere cy’Ubuhinde zamishagiraga indabo kuri iyo shusho, yatekerejwe ndetse ikubakwa na Ram V Sutar, umwubatsi w’amashusho wamamaye w’Umuhinde.
Ibitangazamakuru byo mu Buhinde byatangaje ko abapolisi babarirwa mu bihumbi bagabwe muri ako karere, kagiye kibasirwa n’ibikorwa by’urugomo ndetse n’imyigaragambyo hamaganwa iyo shusho.
Ku wa kabiri, polisi yafunze abahinzi n’impirimbamyi bari bari kwamagana iyo shusho.
Iyi shusho yari yarahindutse ahantu abahinzi bo muri aka gace bateraniraga basaba indishyi ku butaka bwabo bwagiye bwigarurirwa na leta ikabukoresha mu mishinga itandukanye, irimo no kubaka uru rwibutso.
Amakuru avuga ko leta ya Gujarat yarishye arenga kimwe cya kabiri cy’amafaranga yo kubaka iyi shusho, mu gihe asigaye yatanzwe na leta y’Ubuhinde, andi akaba yaragiye ava mu misanzu y’abaturage.
Iyi shusho ibonwa nk’umushinga wa Bwana Modi ku giti cye. We, cyo kimwe na Patel, bavukiye muri iyi leta ya Gujarat. Mu mwaka wa 2010, ubwo yari minisitiri mukuru muri iyi leta ya Gujarat, ni bwo Bwana Modi yatanze isoko ryo kubaka iyi shusho.
Ifite uburebure bujya kungana hafi n’ishuro ebyiri z’ishusho ya Statue of Liberty iri i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Ndetse yarenze uburebure bw’ishusho ya Spring Temple Buddha yo mu Bushinwa ifite uburebure bwa metero 128, yari isanzwe ari yo ndende kurusha andi mashusho ku isi.
Ariko iyi shusho yo muri leta ya Gujarat bisa nkaho itazaramba ku mwanya w’ishusho ndende ku isi.
Muri leta ya Maharashtra, imwe mu zigize Ubuhinde, hari kubakwa ishusho yo kwibuka umwami Shivaji wari indwanyi, bigereranywa ko izaba ifite uburebure bwa metero 190.