AmakuruPolitikiUncategorized

Ubufaransa: Batoye umushinga w’itegeko uvuga ko gushyingirwa bitavuze gukora imibonano mpuzabitsina


Ubufaransa burateganya gushyira mu mategeko imbago ku ‘uburenganzira bw’abashyingiranywe”, ibiganisha ku kuba gushyingirwa bidasobanuye inshingano zo gukora imibonano mpuzabitsina byanze bikunze.

Umushinga w’itegeko wemejwe muri iki cyumweru mu Nteko Ishingamategeko wongewemo ingingo isobanura ko “kubana mu rugo” bitavuze ko hari “inshingano yo gukora imibonano mpuzabitsina”.

Iyi ngingo nshya iri mu mushinga w’itegeko kandi ituma bidashoboka gukoresha kudakora imibonano mpuzabitsina nk’impamvu yo gutandukana mu buryo bushingiye ku makosa hagati y’abashakanye.

Abashyigikiye iyi ngingo bateganya ko iri tegeko ryafasha gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu bashakanye.

Marie-Charlotte Garin, umudepite watanze uwo mushinga w’itegeko yagize ati: “Mu kwemera ko ubwo ‘uburenganzira’ cyangwa iyo ‘nshingano’ [imibonano mpuzabitsina] bikomeza kubaho, tuba twemeye ku rwego runaka kwigarurira no guhohotera, aho umugabo agenga umugore.”

Yongeraho ati: “Umubano w’abashyingiranye ntugomba kuba nk’ahantu hafunze aho imibonano mpuzabitsina bifatwa nk’aho yatanzwe burundu kandi ubuzira herezo.”

Iri tegeko rishya rizakuraho urujijo rwari rumaze igihe ruriho, n’ubwo nta hantu na hamwe mu mategeko handitsemo ku mugaragaro inshingano yitwa “inshingano z’ubushyingirane”.

Kugeza ubu, Itegeko Mbonezamubano ry’u Bufaransa risobanura inshingano z’abashyingiranywe nko: “kubahana, kuba indahemuka, gufashanya no gushyigikirana”, kandi rikavuga ko abashakanye biyemeza “kubana mu buzima bwa buri munsi

Loading