Ibihugu bigize Isi yose byifatanije mu kuzirikana umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA
U Rwanda kimwe n’ibindi bihugu rwifatanyije n’abatuye isi bose kwizihiza no kuzirikana umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya icyorezo cya SIDA.
Tariki ya mbere Ukuboza, buri gihe aba ari umunsi mpuzamahanga ngaruka mwaka wo kurwanya icyorezo cya SIDA gihangayikishije isi yose muri rusange.
U Rwanda nka kimwe mu bihugu birebwa n’iki kibazo, na rwo ntirwirengagije uno munsi ahubwo binyuze muri Minisiteri y’Ubuzima n’ibigo biyishamikiyeho, abanyarwanda bizihije uyu munsi bakaza no guhabwa ubutumwa butandukanye buza kugaruka ku kwirinda SIDA.
Mu mujyi wa Kigali, abaturage bakoze urugendo rwo kwizihiza uyu munsi wo kurwanya SIDA aho baturutse i Nyamirambo ahazwi nko kuri ONATRACOM berekeza kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo aho uyu munsi wizihirizwa ku rwego rw’igihugu.
Abitabiriye uru rugendo rwo kwizihiza uyu munsi, bari bitwajwe ibitambaro byanditseho ubutumwa bujyanye n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “SIDA iracyahari, duhaguruke tuyirwanye”
U Rwanda rwagiye rushyiraho gahunda nyinshi zo guhangana n’iki cyorezo, aha twavuga nka gahunda yo kwisuzumisha agakoko gatera SIDA ku buntu, gutanga udukingirizo ku buntu, gutanga imiti igabanya ubukana kubamaze kwandura aka gakoko, gufasha abanduye agakoko ka SIDA, kurwanya ubwandu bushya bw’agakoko gatera SIDA, kurinda abana kwandura bavuka, n’izindi nyishi zigamije guhangana n’iki cyorezo kimaze kugarika imbaga y’abaturage ku isi hose.
Umuryango w’Abibumbye uravuga ko abantu basaga miliyoni 30 bamaze guhitanwa na SIDA kuva ivumbuwe bwa mbere mu 1980.
Hakozwe urugendo rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA
Kwisuzumisha SIDA birimo gukorwa ku buntu