U Rwanda Rwakiriye Inama Nyafurika Igamije Kuzamura Rugby
Mu Rwanda hateraniye Inama yahuje Ibihugu 15 kuva ku mugabane wa Afurika igamije guteza imbere Umukino wa Rugby.
Mu muhango wo gufungura iki gikorwa kumugaragaro ministiri mushya wa siporo Nyirishema Richard, yavuzeko iyi nama ije guteza imbere umukino wa Rugubi (Rugby) kandi ko nka ministeri biteguye gufatanya n’ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby mu Rwanda.
Richard Nyireshema Ati. “Ni byiza ko mu Rwanda no muri Afurika yewe nahandi hose hagera ibikorwa byo guteza imbere umukino wa rugubi (Rugby).”
Yakomeje avuga ko umukino wa rugubi (Rugby) usanzwe uriho unamenyerewe ariko hakaba hakiri imbogamizi zo kuba imikino ari micye, yaba mu Rwanda cyangwa muri Afurika.
Ati. “Ishyirahamwe ry’umukino wa Rugubi (Rugby) rirasabwa kongera imikino haba kuva imbere mu gihugu ndetse bikagera no muri Afurika muri Rusange.”
Yasoje Avuga ko hazakomeza kubaho ibiganiro hagati ya ministeri ya siporo hamwe n’ishyirahamwe ry’ umukino wa Rugubi (Rugby) ku Rwego r’ Afurika.
Herbert Mensah ni umuyobozi wa Rugubi (Rugby) ku rwego rw’ Afurika, akaba nawe yavuze ko Rugubi ariwo mukino wa siporo wa kabiri kuruhando mpuzamahanga bityo ko bikwiye kuwuteza imbere ukongerwamo imbaraga.
Bwana Mensah Herbert ubwo yabazwaga niba hari ingamba zihariye nk’ishyirahamwe rya Rugby ku rwego rw’ Afurika bafitiye u Rwanda yagize Ati. “Yego turabyifuza kuko haribindi bihugu byo muri Afurika bishora impari mu mukino wa Rugby kurubu ikaba igeze ku rwego rwiza, ibyo turabyifuriza n’I Rwanda ndetse yewe n’ibindi bihugu byo muri Afurika.
Intego nyamukuru yiyi nama ni ugutegura ingamba kandi hakanarebwa uburyo zishyirwa mu bikorwa ndetse yewe n’uruhare rwaburi wese mu guteza imbere umukino wa Rugubi (Rugby).
By: Bertrand Munyazikwiye