AmakuruPolitikiUbukunguUncategorized

U Rwanda rushobora kwakira inama mpuzamahanga y’abashoramari mu by’amahoteli iteganijwe

Ku nshuro ya kabiri u Rwanda rwongeye kugirirwa icyizere rwemererwa kwakira inama mpuzamahanga y’abashoramari mu by’amahoteli n’indege, izateranira i Kigali kuwa 10-12 Ukwakira 2017 muri Radisson Blu na Kigali Convention Centre.

 

Izahuza abashoramari n’abayobozi mu by’ubwikorezi bw’indege n’amahoteli, abanyapolitiki n’abandi, bafate ingamba zo kwagura ubwikorezi ku mugabane babarirwa muri 500, nka kimwe mu byateza imbere amahoteli.

Itangazo rigenewe abanyamakuru rivuga ko u Rwanda rwagiriwe icyizere kuko rumaze gutera intambwe ishimishije mu kwakira inama n’ibikorwa bikomeye.

Jonathan Worsley, Umuyobozi wa Bench Events itegura iyi nama, yavuze ko bishimiye kugaruka mu Rwanda kandi iyi nama ari amahirwe yo kwigira hamwe imikoranire iri hagati y’ubwikorezi bw’indege n’ishoramari ry’amahoteli, no kurebera hamwe ko ibyerekezo bishya by’ingendo z’indege byabyazwa umusaruro.

Yagize ati “Twishimiye kugaruka mu Rwanda, igihugu kirimo gutera imbere mu bijyanye n’ishoramari ry’ubwikorezi bw’indege, nk’umusemburo w’iterambere ry’ubukungu.”

Sosiyete Nyarwanda y’ubwikorezi bw’indege, RwandAir, ikomeje kwagura ingendo zayo, aho uyu mwaka izatangira kwerekeza muri Aziya i Mumbai mu Buhinde, ikaba inateganya kwerekeza i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , i London mu Bwongereza, n’ahandi.

Hanatangiye kubakwa ikibuga cy’indege cya Bugesera kizajya cyakira abantu barenga miliyoni enye ku mwaka.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’iterambere, RDB, Clare Akamanzi, avuga ko iyi nama izatuma u Rwanda rwunguka abashoramari bashya.

Yagize ati “Ni igice cy’ingenzi mu ntego yacu, tuzerekana ko u Rwanda ari ahantu habereye ubucuruzi. Niteze kubona ubucuruzi bushya muri uru rwego bwiyongera.”

Umwaka ushize rwakiriye inama zitandukanye zo ku rwego rwo hejuru kandi zose zigenda neza. Aha hibukwa cyane inama y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU), inama mpuzamahanga yiga ku bukungu (WEF) n’izindi.

Umwaka ushize ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni 404 z’amadolari ya Amerika.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *