U Rwanda rurateganya gutangiza ikoranabuhanga rishakisha imibiri y’abazize Jenoside aho kwinginga abinangiye
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascène, yatangaje ko Guverinoma iri mu myiteguro yo gutangira kwifashisha uburyo bw’ikoranabuhanga [Radar de Pénétration du Sol] mu gushakisha mu butaka no mu mazi, ahakiri imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, itarabashije gushyingurwa mu cyubahiro.
Dr Bizimana yabivugiye mu nama Nyunguranabitekerezo ku kibazo cy’imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro, yabaye kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2019.
CNLG n’imiryango iharanira inyungu z’abacitse ku icumu bagaragaza ko nubwo mu myaka 25 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye hari intambwe yatewe mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge, hakiri ikibazo gihangayikishije cy’imibiri ikigaragara hirya no hino mu gihugu itarashyingurwa mu cyubahiro.
Imibare ya CNLG igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017/2018, mu turere 20 tw’igihugu hagaragaye imibiri 4616.
Mu wa 2018/2019 imibiri itarashyinguwe mu cyubahiro yariyongereye ku buryo bukabije kuko hagaragaye isaga 118 049 mu Turere 17 gusa mu gihe guhera muri Nyakanga uyu mwaka hamaze kugaragara imibiri 466.
Imyinshi muri iyo mibiri yagaragaye mu mujyi wa Kigali kuko nko mu 2017/2018, iyagaragaye 85.76% yabonetse mu Karere ka Gasabo gusa, 98.32% by’iyagaragaye mu 2018/2019 yabonetse muri Kigali mu gihe 95.25% by’iyagaragaye mu mezi atanu ashize muri uyu mwaka yabonetse mu Karere ka Gasabo, Nyarugenge na Nyamagabe.
CNLG igaragaza ko iyi mibiri akenshi itahurwa ahantu abantu baba, banyura buri munsi kandi ugasanga abayihatabye n’abarebaga baryumaho ntibagire icyo babivugaho n’abafungiwe kugira uruhare muri Jenoside usanga rimwe na rimwe baryumaho cyangwa bagatanga amakuru y’ibinyoma, bakurikirana ntihagire umubiri n’umwe ubonekamo.
Ni ikibazo cyagarajwe nka kimwe mu bikomereye urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge gikwiye gufatirwa ingamba zishoboka, benshi bashimangira ko Leta ikwiye gushaka uburyo bw’ikoranabuhanga aho gukomeza kwinginga abinangiye gutangiza amakuru n’abatanga ay’ibinyoma.
Senateri Mugesera Antoine yavuze k0 hari Radar zishobora kureba mu butaka no mu mazi zikabonamo imibiri y’abantu, asaba Leta gushaka uburyo zakwifashishwa.
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana, yavuze ko abanyamadini bakwiye kongera imbaraga mu kwigisha abayoboke bakumva ubukana bw’ikibazo cy’imibiri y’abazize Jenoside itarashyingurwa mu cyubahiro.
Ati “Biriya byuma kabuhariwe [Radar] mu kugaragaza aho imibiri ikiri mu butaka cyangwa mu mazi ntabwo bishobora kuba byakwira ahantu hose hari imibiri y’abacu bishwe, byaba ari ibyuma byinshi birumvikana ariko byafasha nka hamwe abantu baba bafitiye ubuhamya bushidikanywaho.”
Senateri Havugima Emmanuel yavuze ko yagerageje gukora ubushakashatsi agasanga Radari imwe igura amadolari hafi ibihumbi 100$[hafi miliyoni 100Frw].
Yasobanuye ko izo radari zifashishijwe zakemura imbogamizi zikunze kubaho igihe hari ahakekwa imibiri hari inyubaho ariko ‘Tugatinya kuyishakisha twibaza uko byagenda tuhasenye tukayibura, tukaba tubiretse ngo tubanze tubone amakuru afatika y’uko byagenze’.
Ati “Mu Rwanda habonetse nk’imashini eshanu cyangwa esheshatu byafasha. Niyo yaba imwe yajya ikoreshwa aha n’aha, bakahava bakajya ahandi bakeka…ahubwo muzatungurwa nizigurwa hari n’ahandi muzayisanga abantu batakekaga. Cyaba n’icyifuzo ko Leta idufasha amafaranga yo kugura izo mashini nubwo zaba nke.”
Dr Bizimana yavuze ko Guverinoma yatangiye gutegura uburyo bwo kwifashisha iri koranabuhanga harimo nko gutegura uburyo bizateganyirizwa ingengo y’imari y’ihariye umwaka utaha.
Ati “Iki cyakomeje gushimangirwa kirebana no kwifashisha ikoranabuhanga, CNLG yagitekerejeho, tumaze n’iminsi tubiganiraho na bagenzi banjye barabizi, dushakisha uburyo iri koranabunga ryabaho. Mu ngengo y’imari tuzasaba umwaka utaha turateganya kubishyiramo kugira ngo nibura tugire imwe [Radar] cyangwa ebyeri zitangira kuba zakora icyo gikorwa.”
Yavuze ko umwaka utaha nibimara kugenerwa ingengo y’imari hazakurikiraho gutanga amasoko yo kuzigura ubundi bigatangira gukorwa.
Amakuru atangwa n’Abagororwa bafungiye muri Gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere agaragaza ko mu Mujyi wa Kigali gusa hari ibyobo bishobora kuba bibitse imibiri y’abazize Jenoside bisaga 120 birimo 76 biherereye mu Karere ka Nyarugenge, 24 muri Kicukiro na 29 muri Gasabo.