U Rwanda rurashimwa nk’icyitegererezo mu gutegura amarushanwa y’amagare ku rwego rw’Isi
Mu gihe amarushanwa y’Isi y’amagare yakomeje kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere muri Afurika, Perezida wa UCI yagaragaje ko yanyuzwe n’imyitegurire ndetse n’uburyo Kigali yagaragaje ubushobozi bwo kwakira amarushanwa mpuzamahanga akomeye.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Perezida wa UCI yavuze ko kimwe mu by’ingenzi ari uko u Rwanda rwabaye icyitegererezo mu mitegurire, haba mu mikoranire n’ishyirahamwe ry’igihugu ndetse no mu mikorere y’abitabiriye. Yagize ati: “Twaje tutazi neza icyo dutegereje, ariko twasanze ibintu byose biteguwe neza. Abakinnyi n’amakipe baranyuzwe n’uko amarushanwa ateguwe, imihanda, umutekano ndetse n’imitangire ya serivisi byose biri ku rwego rwo hejuru.”

Yongeyeho ko imiterere ya Kigali ndetse n’akarere k’u Rwanda bitanga amahirwe yo kwakira n’andi marushanwa mu bihe bizaza, harimo no gutekereza ku mikino y’amagare yo mu misozi (mountain bike).
UCI ivuga kandi ko igiye gukomeza gushora imari mu guteza imbere amakipe y’abagore, binyuze mu kigo cy’Isi cy’amagare (World Cycling Center). U Rwanda rumaze gufungurwamo ishami (satellite), rukaba rumaze kwakira umukobwa umwe muri iyi gahunda. Perezida wa UCI yasobanuye ko iyi gahunda izafasha Afurika gutanga impano nshya, zikazazamurwa ku rwego rw’Isi.
Ku bijyanye n’icyo bivuze ku iterambere ry’amagare mu Rwanda, Perezida wa UCI yavuze ko kuba Kigali yakiriye amarushanwa nk’aya ku rwego mpuzamahanga ari intambwe ikomeye: “Ndatekereza ko bizatanga umurage (legacy) mwiza, cyane cyane niba mu gihugu cyiyongera amarushanwa yo ku rwego rwo hejuru. Niba dushaka ko abakinnyi bacu bagera ku rwego rw’Isi, tugomba kugira amarushanwa ahoraho hano muri Afurika.”
Abanyamakuru babajije ku mutekano w’abakinnyi mu marushanwa, Perezida wa UCI yavuze ko ari ingenzi gukomeza gushyira imbere ubwirinzi mu irushanwa ryose. Ati: “Ntabwo twakwemera ko abakinnyi barushanwa ahantu hadatekanye. Nubwo tugomba kubaha uburenganzira bwo kugaragaza imyigaragambyo, tugomba no kurinda umutekano w’abakinnyi.”
Ikindi cyaganiriweho ni uburyo UCI izakomeza gushyira imbaraga mu gukorana na federasiyo z’igihugu ku rwego rwa Afurika, kuko usanga hari zimwe zidafite imiterere ikomeye mu buyobozi. UCI ivuga ko izakomeza gufasha mu rwego rwo kuzifasha kugira gahunda nyazo ziteza imbere umukino.
Mu gusoza, Perezida wa UCI yemeje ko ishyirahamwe ry’amagare ku Isi riri kugena strategie nshya izagera nibura mu myaka ine iri imbere, hashingiwe ku byiza n’ibigomba kunozwa byagaragaye muri aya marushanwa yabereye mu Rwanda.

By: Imena