U Rwanda nirwo rwahawe kwakira Inama Mpuzamahanga y’Ubukerarugendo
Leta y’u Rwanda yishimiye guhabwa kwakira Inama Mpuzamahanga yiga ku bukerarugendo ya mbere izaba ibereye muri Afurika mu mwaka utaha wa 2023, nk’uko byemejwe n’Inama Mpuzamahanga y’Ingendo n’Ubukerarugendo (WTTC).
Urwego rw’Iterambere mu Rwanda (RDB) rwatangaje ko ayo makuru yemerejwe mu Nama mpuzamahanga y’uyu mwaka yabereye i Riyadh muri Saudi Arabia hagati y’italiki ya 28 n’iya 30 Ugushyingo 2022.
Inama ngarukamwaka ya WTTC ni yo ya mbere itanga umusaruro mu rwego rw’ingendo n’Ubukerarugendo Mpuzamahanga kuko ihuriza hamwe ibihumbi by’abakora muri uru rwego,, impuguke n’abayobozi bahagarariye za guverinoma bahuriza hamwe ibitekerezo n’ubunararibonye bufasha gukomeza gushyigikira uru rwego.
Intego y’uko guhura ni uguhatanira kubaka u bu kerarugendo mpuzamahanga burushijeho gutekana, butagira n’umwe buheza kandi bukorwa mu buryo burambye.
Umuyobozi Mukuru wa RDB Clare Akamanzi witabiriye iyo nama y’uyu mwaka, yagize ati: “Mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda, ni iby’igiciro cyinshi n’icyibqhito gutoranyirizwa kwakira Inama Mouzamahanga y’Ingendo n’Ubukerarugendo ya 2023 umwaka utaha.
Turi Igihugu gitekanye kandi gikataje mu iterambere kandi gigunfhriwe abashoramari n’ubucuruzi. Turi icyerekezo cy’Afufika mu bukerarugendo burambye rifite ku mutima imiryango y’Igihuuu ndetse n’umunyamahanga udusura, muri gahunda yacu.”
Yakomeje agaragaza uburyo u Rwanda rwanejejwe ni kwemererwa gutegura kwakira iyo nama, yongeraho ko Leta y’u Rwanda yiteguye gukomeza ibikorwa bya WTTC igihe abitabiriye iyo nama bazaba bongeye guhurira mu Rwanda.
Umuyobozi Mukuru wa WTTC Arnold Donald, na we yagize ati: “Birakwiye ko igihugu cyakira inama ya WTTC ya 2023 kizabababa icyateye intambwe nyinshi mu kubaka ubukerarugendo burambye ndetse ubu kikaba ari intangarugero muri gahunda yo guhangana n’ihundagurikire ry’ikirere. Ndizeye kuzahurirayo na buri wese.
Inama ya WTTC y’uyu mwaka yitabiriwe n’abarenga 3000 akaba ari inshuro ya mbere abayitabiriye bageze kuri uwo mubare.
Biteganyijwe ko izabera mu Rwanda yo izaba agahebuzo kuko hari benshi bazaba bazanywe no gutembera no kumenya byimbitse iki Gihugu cyiyubatse gihereye ku busa kikaba gikomeje kugirirwa icyizere mu ruhando mpuzamahanga.