u Rwanda ku mwanya wa gatanu ku isi mu kugira interineti ihendutse yo kuri telefone:Ubushakashatsi
Ubushakashatsi ku mafaranga abantu bariha kuri interineti bakoresha muri telefone zigendanwa bwashyize u Rwanda ku mwanya wa gatanu ku isi mu bihugu bifite igiciro gihendutse.
Ubu bushakashatsi bwakozwe n’urubuga rwa interineti Cable.co.uk rwo mu Bwongereza rugereranya ibiciro bya interineti, bwasanze jiga imwe (1GB) ya interineti mu Rwanda igura ibice 0.56 by’idolari ry’Amerika, mu gihe mu Bwongereza ho igura amadolari 6.66 y’Amerika.
Ubuhinde bwatangajwe ko ari cyo gihugu cya mbere mu kugira igiciro kiri hasi cyane mu bihugu byakoreweho ubwo bushakashatsi, kikaba gifite igiciro cya interineti ikoreshwa kuri telefone zigendanwa kingana na 0.26 by’idolari ry’Amerika.
Nkuko bitangazwa n’ubwo bushakashatsi, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ni kimwe mu bihugu byo ku isi bifite igiciro cya interineti ikoreshwa muri telefone zigendanwa kiri hejuru cyane – igiciro mpuzandengo cy’amadolari 12.37 kuri jiga imwe.
Ubu bushakashatsi bwakorewe mu bihugu 230 ku isi. Bwasanze igiciro mpuzandengo cya jiga ya interineti ku isi gihagaze ku madolari 8.53 y’Amerika.
Ibihugu bitanu bya mbere bifite igiciro cya interineti kiri hasi kuri jiga imwe
- Ubuhinde (amadolari 0.26 y’Amerika)
- Kyrgyzstan (amadolari 0.27 y’Amerika)
- Kazakstan (amadolari 0.49 y’Amerika)
- Ukraine (amadolari 0.51 y’Amerika)
- U Rwanda (amadolari 0.56 y’Amerika)
Ibihugu bitanu bya nyuma bifite igiciro cya interineti gihanitse kuri jiga imwe
- Zimbabwe (amadolari 75.20 y’Amerika)
- Equatorial Guinea (amadolari 65.83 y’Amerika)
- Saint Helena (amadolari 55.47 y’Amerika)
- Falkland Islands (amadolari 47.39 y’Amerika)
- Djibouti (amadolari 37.92 y’Amerika)
Ingano ya interineti
Nkuko bigaragara muri ubwo bushakashatsi, Zimbabwe ni cyo gihugu cy’Afurika gifite igiciro cya interineti yo kuri telefone zigendanwa gihenze cyane – kiri ku madolari 75.20 y’Amerika.
Muri Afurika kandi ni ho hagaragara igiciro gihendutse ndetse n’igiciro gihanitse aho u Rwanda, Sudani na Repubulika ya Demokarasi ya Kongo byose bica hasi y’idolari rimwe ry’Amerika kuri jiga imwe, mu gihe Equatorial Guinea na Saint Helena byombi bica amadolari arenga 50 kuri jiga imwe.
Ibihugu byo ku mugabane w’Aziya byihariye imyanya icumi mu myanya 20 ya mbere y’ibihugu birihisha igiciro kiri hasi cyane kuri jiga imwe ya interineti, aho gusa Taiwan, Ubushinwa na Koreya y’epfo ari byo gusa bica amafaranga ari hejuru y’igiciro mpuzandengo cyo ku isi cy’amadolari 8.53 y’Amerika.
Dan Howdle, umusesenguzi wo mu kigo Cable cyakoze ubwo bushakashatsi, avuga ko impamvu z’itandukaniro ry’ibiciro bya interineti ku isi ari urusobe.
Yagize ati: “Ibihugu bimwe bifite ibikorwa-remezo byimukanwa n’ibitimukanwa by’umurongo wa interineti byiza cyane. Bituma rero kompanyi zitanga interineti zishobora gutanga interineti nyinshi, bigatuma igiciro kuri jiga kijya hasi”.
“Ibindi bifite ibikorwa remezo bidateye imbere cyane, byifashisha cyane interineti yo kuri telefone zigendanwa kandi ubukungu bwabyo bugasaba ko ibiciro bigomba kuba hasi kuko ari bwo amikoro y’abaturage ashobora gutuma bayigura”.
Bwana Howdle yongeyeho ati:
“Mu bihugu aho interineti ihenze, hari aho usanga ibikorwa-remezo akenshi bidateye imbere kandi ugasanga hari naho interineti ikoreshwa gacye cyane. Abantu akenshi bagenda bagura gusa megabyte zibarirwa mu macumi, bigatuma usanga jiga ahanini iba ari nyinshi kuri bo kandi batapfa kuyigondera”.