U Bwongereza: Virusi nshya ya COVID-19 yihinduranyije

Mu gihugu cy’u Bwongereza hari hamaze iminsi havugwa virusi nshya ishingiye kuri COVID-19 yiswe B.1.1.7, yatumye iki gihugu kirushaho gukaza ingamba zo kwirinda zirimo gusubizaho Guma mu Rugo, ubu noneho iyo virusi nshya na yo yihinduranyije (mutation) bikaba biteye impungenge inzobere zirimo gukurikirana iby’iki cyorezo.

Abahanga mu by’ubuvuzi bavuga ko virusi idakwiye gukerenswa kuko yihinduranya vuba vuba, kandi muri uko kwihinduranya ikaba yazana ubukana buruta ubw’iya mbere cyangwa ikaba yacika intege.

Inzobere zo mu rwego rw’ubuzima mu Bwongereza ziravuga ko ubushobozi bw’inkingo bushobora kutazahangana n’iriya virusi nshya yiswe E484K. Ni izina yahawe bitewe n’uburyo yihinduranyijemo n’aho yakomotse.

Ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko virusi nshya u Bwongereza buvuga ko yabonetse bwa mbere muri Afurika y’Epfo (B.1.1.7), yihinduranyije ikaba yasanzwe mu bantu 11, yagaragaye muri Bristol na Liverpool, nkuko byatangajwe n’Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Bwongereza (PHE).

Iki kigo kivuga ko kuri virusi nshya (B.1.1.7) ya COVID-19, urukingo rwakoraga neza, iteye inkeke akaba ari iriya virusi yindi yayikomotseho.

Gusa Minisitiri w’Ubuzima w’u Bwongereza Matt Hancock, yavuze ko hakiri kare kuba umuntu yahita agira impungenge ku rukingo, bityo ibikorwa byose bigamije guhangana na COVID-19 bigomba gukoranwa ubushishozi. Ati: “ Ibikorwa byose bigomba gukoranwa ubwitonzi n’ubushishozi”.

Muri kiriya gihugu hahise hatangira igikorwa cyo gupima abantu urugo ku rundi mu gace E484K yagaragayemo, kugira ngo harebwe uko ihagaze.

Inzobere zivuga ko mu gihe virusi E484K yiyongereye ingamba zari zisanzweho zo gukumira virusi za mbere zaba zitagitanze umusaruro ugaragara mu kuyikumira.

Virusi E484K ibonetse mu gihe ibihugu byinshi byiganjemo iby’i Burayi byari byatangiye inkundura ya kabiri yo guhangana na vurusi nshya (B.1.1.7 ) yakomotse kuri Koronavirusi, yiswe iyo muri Afurika y’Epfo na Bresil, bimwe bikaba byarongeye guhagarika urujya n’uruza, ibindi bigasubira muri Guma mu rugo.

Kuri virusi ya B.1.1.7 abahanga bari bagaragaje ko yandura vuba kurusha iya mbere ya COVID-19 ku gipimo kiri hagati ya 50 na 70%.

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *