U Bufaransa: Abadepite batoye itegeko rihana ihakana n’ipfobya rya jenoside
Abadepite mu Bufaransa batoye itegeko rihana ihakana n’ipfobya ry’icyaha cya Jenoside aho uhamwe nacyo azajya ahanishwa igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu y’ama-euros 45000 (asaga miliyoni 36 z’amanyarwanda).
Iri tegeko ryatowe kuwa Gatanu tariki ya 1 Nyakanga 2016.
Muri iri tegeko abadepite bongeyemo ingingo iha uburenganzira amashyirahamwe yose arengera abarokotse gukurikirana mu nkiko abantu bose bahakana jenoside cyangwa se bakayipfobya.
Ibi byari byagenwe n’urukiko rurengera Itegeko Nshinga mu Bufaransa nyuma y’ikirego rwari rwagejejweho n’Ishyiramwe ry’Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu, Association Communauté Rwandaise de France (CRF) mu Ukwakira 2015.
Mu kiganiro na Me Richard Gisagara, uhagarariye CRF muri urwo rubanza, yavuze ko ari intambwe nziza kuba iri tegeko ritowe.
Me Gisagara asanga hari amahirwe menshi ko n’abasenateri bazaryemeza nyuma y’intambwe yatewe n’abadepite.
Kugera ubu mu Bufaransa, guhakana no gupfobya jenoside yakorewe Abayahudi nibyo byonyine byahanwaga n’itegeko. Iri tegeko rishya ryongeraho jenoside zose zahanwe n’inkiko zo mu Bufaransa cyagwa se inkiko mpuzamahanga.
Bisobanuye ko na Jenoside yakorewe Abatutsi igendanye n’iri tegeko kuko yahanwe n’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) kandi n’Urukiko ruburanisha imanza z’inshinjabyaha zikomeye [Cour d’assises de Paris] mu Bufaransa rukaba rwarahamije Simbikwangwa Pascal icyaha cya jenoside akatirwa igifungo cy’imyaka 25.
Me Gisagara yakomeje avuga ko kuba abadepite bashyize muri iryo tegeko ingingo iha uburenganzira amashyirahamwe arengera abarokotse gukurikirana mu nkiko abahakana n’abapfobya jenoside bizatanga umusaruro kuko ‘ayo mashyirahamwe ahawe ingufu akaba atazahwema kubakurikirana mu gihe abashinjacyaha bahugiye mu bindi’.
Kugira ngo Abadepite bashyiremo iyi ngingo bituruka ku kirego CRF yashyikirije inkiko ubwo Televiziyo Canal+ yacishagaho ikiganiro gipfobya jenoside hanyuma mu Ukwakira 2015, urukiko rurinda Itegeko Nshinga rugategeko Guverinoma y’u Bufaransa guhindura itegeko bitarenze itariki ya Mbere ukwakira 2016.
Me Gisagara yakomeje avuga ko iryo tegeko rije mu gihe cyiza ubwo hari kuburanishwa Tito Barahira na Octavien Ngenzi basimburanye ku buyobozi bwa komine Kabarondo, bombi bakaba bakurikiranyweho ibyaha bya jenoside.
Biteganyijwe ko bazasomerwa kuwa Gatatu tariki ya 6 Nyakanga.