AmakuruPolitikiUncategorized

Twanyuze mu bikomeye ahasigaye ni ukunyerera gusa tukagenda-Perezida Kagame

Ku gicamunsi, saa munani n’iminota 38,  kuri uyu wa kane tariki 27 Nyakanga 2017, nibwo Perezida Paul Kagame yari ageze mu karere ka Karongi mu kurenge wa Rubengera, mu karere ka Karongi, aho yakiriwe n’abaturage benshi, abasezeranya ko nta gisigaye gukora kigoranye mu kwihutisha iterambere.

Yagize ati “Ibyo tumaze kunyuramo ni byo byinshi ni byo byari bikomeye ahasigaye ni ukunyerera gusa tukagenda.

Twarabanje twubaka ubumwe bw’abanyarwanda nta kurobanura, aha kabiri ni abanyarwanda bose kubanza kumva no kugira igihugu kuba icyabo, uru Rwanda, n’amateka yarwo yose aho ava akagera harimo ndetse n’adashimishije, ntabwo umunyarwanda, ntabwo twese hamwe twigeze twumva ko iki gihugu ari icyacu, abanyarwanda bumvishwa ko iki gihugu atari icyabo ahubwo ari icy’abandi baturutse ahandi baje kukiyobora, guhera mbere y’ubukoroni.

Abanyarwanda bari bafite umuco wo kumenya ko igihugu ari icyabo haza abakoroni babumvisha ko igihugu atari icyabo ari icy’ababacumbikiye. Hashize igihe abanyarwanda bumvishe ko igihugu ari icy’abanyarwanda ntabwo navuga ko birenze imyaka 23, ubundi cyari icy’abagira neza baza bakadusigira, bakadukuburira, barangiza bakatwigisha demokarasi yabo ko ari wo mwambaro tugomba kwambara, ntabwo aribyo hari umwambaro w’abanyarwanda, byari nko kutubwira ko iyi mishanana abategarugori bacu bambara ntakirimo,muyijugunye mwambare ibizibaho bigera hasi.

Ariko ubu, abanyarwanda bumvise ko igihugu ari icyabo, umushanana wabo ni umwambaro ushobora kwambarwa aho ari ho hose, n’aba bose birirwa bagenda muri iyi mihanda bakaza kureba ko abanyarwanda baje bitabiriye nk’ahangaha bafatiwe ho imbunda ku gahato, baraza ntibabyumve, u Rwanda rushya, u Rwanda rurimo ubuyobozi abanyarwanda bose bisangamo nta nenge rufite. Rero banyakarongi, buri wese, ashubije amaso inyuma, ndetse agatekereza aho tuvuye n’aho tugeze sinzi ko hari ugushidikanya ko tumaze gutera imbere muri byinshi, dutera imbere mu mutekano, dutera imbere mu bumwe, dutera imbere mu muco, no gukora tukiteza imbere.

Yakomeje agira ati “Turashaka gukora rero n’ubundi byinshi ntaho turagera, Philbert yavuze ko abantu bavuye kuri 2% bakagera kuri 22 ku ijana, turashaka ibyegereye ijana ku ijana, bisaba kandi bitwara igihe kinini, bisaba imbaraga, bisaba amikoro, ariko byose turi mu nzira yabyo, ari igihe turagifite ,ari imbaraga turazubaka, ari amakoro na yo aragenda aza, gukora byo turabisanganywe, banyakarongi rero, nta rugamba rwadutera ubwoba.” Abanyakarongi na bo bati “Ntarwo.”

Kagame yunzemo ati “Ibyo tumaze kunyuramo ni byo byinshi ni byo byari bikomeye ahasigaye ni ukunyerera gusa tukagenda.”

Ari abatuvangira ibyo barabikoze bararuha turakomeza turagenda, niyo bamara kuruhuka bakongera bakagaruka bazongera baruhe dukomeze tugende turabiteguye, bantu ba Karongi rwose umuco wokugira igiguhu icyacu, umuco wo kumva ko umurimo ukomeye tugomba kuwikorera ntibitubuza kugira inshuti kuko inyungu ni iyacu, niyo byaba gufatanya n’abandi ariko inyungui ni iyacu.”

Itariki enye rero z’ukwezi kwa munani birumvikana ni ugushaka umwanya mwese mukitabira icyo gikorwa cyo gutora kugira ngo dukomeze twubake amajyambere ashingiye kumuco mwiza w’ubufatanye, ashingiye no ku mutekano, umutekano w’igihugu cyacu buri wese agomba kugiramo uruhare, amajyambere buri wese agomba kugira, kandi buri munyarwanda akayagiramo uruhare, banyakarongi rero ntabwo mwasigaye inyuma ntimuzasigara n’inyuma.

Hari byinshi tugomba gukora ariko hari n’ibyo duheraho, ari ayo mashanyarazi, amazi ari inganda, n’ibikorwa dufite bimaze gutera imbere, turashaka kubiteza imbere.

Amazi y’Ikivu ari aho abegereye afite byinshi biyavamo, bavuze ayo mashanyarazi akorwa avuye muri gaz hari n’ibindi, bahakoreramo amafi, ibikorwa by’ubukerarugrendo biracyari hasi ariko turashaka kubiteza imbere, ubuhinzi bwa kawa turashaka kubuteza imbere, ntabwo ari ukuyiteza imbere kuyitonora gusa, no kuyitunganya,bikungukira ababikora, byaratangiye kandi birakomeza gukorwa.”

Kagame yakomeje agira ati “Ubufatanye bwa FPR n’amashyaka yandi ya politiki umunani, oyee! Umukandida wa FPR oyeee! Icyo navugiraga ubufatanye kenshi, ni amashyaka umunani, imitwe ya politiki ikorana na FPR Inkotanyi kandi twakoranye kuva kera twubaka iki gihugu mu bumwe kandi turacyakomeza umusingi twubakiraho iki gihugu cyacu.

Hari FPR, ukongeraho n’ingufu zayo mashyaka umunani, abasigaye hanze y’ibyo ngibyo sinzi uko bangana, iyo muvuga ijana ku ijana rero mba numva icyo muvuga, Abaturage ba Karongi bati “Ni wowe!” Kagame ati ‘Ni mwebwe nanjye, tugafatanya tukubaka igihugu cyacu, kigakomera; urugamba urwo arirwo rwose, urugamba rw’amajyambere, urugamba rw’ubumwe, urugamba rw’umutekano, bigakomeza, ndabashimiye mugire amahoro y’Imana.”

 

Paul Kagame yijeje Abanyakarongi ko byose bazabigeraho kuko ibyari bikomeye bamaze kubirenga 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *