Tugomba Gutora Abagore Twishimira Amahirwe Twahawe – Rusizi/Kamembe
Mu karere ka Rusizi Mu Murenge wa Kamembe abagore ndetse n’abagabo barishimira ibyiza bagezeho mu kwitorera abayobozi aho Dr. Odette Uwizeye, Perezida wa njyanama y’Akarere Ka Rusizi, Abishimangira ubwo yazaga gutora mu kagali ka kamashangi mu Murenge wa Kamembe, 30% by’abagore bagize inteko nshingamateko kurwego rw’Igihugu.
Dr. Odette Uwizeyimana yagize Ati. “Buri mugore agomba gushishoza agatora umuntu uzamugirira akamaro kuko ariyo ntero y’Akarere kacu.’’
Yakomeje yerekana ko umuturage ariwe ufite kwitorera uzamugirira akamaro nkuko babikoze bamamaza uzayobora igihugu ko nubu bitabananira kwitorera umugore mugenzi wabo wazabagererayo gusa bagomba gutora uzabagirira akamaro kuko niyo ntego yacu.
Bernadette Niyonsaba n’ umuturage wo mu kagali ka kamashangi nawe ashimangira ko kuba yaje kwitorera uzamuvugira mu nteko ariwe Depite ko ari amahirwe akomeye kuko buri mudugudu bagiye bahitamo abantu barindwi7 akaba yagize amahihwe yuko bamwibutse.
Aho yagize ati,’’ Naraye ngendagenda mu muhanda mpanga
nye nibitotsi ngirango ndebeko batora uwo natoye kumbwamahirwe nikizere narimfite mbona n’Akarere kacu kabaye akambere.’’
Akomeza yerekana ko kuba babaye abambere abikisha ubuyobozi bwiza butabaheza mugufata ibyemezo igihe bagiye gushyiraho ibintu mu karere
Niyonsaba Bernadette nawe n’umwe mubaje gutora mu mudugudu wa kamashangi nawe arishimira kuba yaje gutora kurwego rw’Abagore kandi akaba yaje azindutse agasanga bagenzibe bahageze
Yagize ati .’’ nagumye kuriyi site ntegereje ibyavuye mu matora nanubu sindaryama kuko gahunanda yacu ni tujyanemo kuko gahunda ni inyanya inyanya.’’
Yakomeje adusobanurira enyanya enyanya atubwirako ari hejuru cyane kandi akaba ashimira abaturage bao mu burengerazuba ko bahacanye umucyo umbwo babonye umwanya w’ ambere umbwo babaruraga amajwi akaba anizeye ko no muri 30 ku bagore ko naho bahacana umucyo bacazabona ababaserukira munteko.
Umutoni uwase anonsiate Aisha nawe ashimangira ibyabagenzibe ko kuba baje bambaye neza aribyagaciro kandi ko ari n’umuco wabo wokwambara igitenge bakikwiza kuko aribyo bigize umuco wabo.
Aho yagize Ati .’’tugomba gusa neza abanya Rusizi kuko ariwo muco wacu kandi uwambaye igitenge abayikwije asaneza.’’
Akomeza yerekana impamvu yo kwambara igitenge ko arikintu cyagaciro kuko umuntu iyo akubonye yibaza icyabaye rero icyabaye nuko twaje mubukwe arimbwo ubu n’ubundi twari ducyuje ubundi tukaba twizeye ko ubunambwo tubucyuza neza.
Mpabwanayo jean damscene,n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka kamashangi nawe yishimira ko ari muribamwe batoranyijwe mu murenge wabo hakaba ariho habera amatora.
Agira Ati .’’umbwo mugitondo cyo ku wa 15Nyakanga 2024 bahitagamo ko akagali kacu ariko kakira site y’itora narishimye cyanye.’’
Akomeza agaragaza amaranga mutima agira ati nashimye imana ubwo akarere kacu kaje k’umwanya wa mbere ubwo twari turi kuri siti tureba uko bizamuka nkaba nshimira muri rusange uwabashije kugira uruhare rwogutora umukandida paul Kagame kuko ariwe natoye kugiti cyange kaba nizeye yuko no kuri 30 tugomba kuza imber
Dr. Kibiriga Anicet Mayor w’ Akarere Ka Rusizi numwe mubaje gutangiza igikorwa cy’amatora mu kagali ka kamashangi aganira n’ikinyamakuru Imena yagize Ati.’’Dufite gahunda ya tujyanemo ninayompamvu aritwe twaje ku mwanya w’ambere kandi nubu muraba tuje gutora mu rwego rwaba Depite dufite ikizere ko turi buze kumwanya wa mbere.”
Akomeza avugako tujyanemo ari siroga yabo yaba umuturage urihasi nuri hejuru wese arayizi gusa ndarikiye buri wese ku mugoroba kuza kubyina instinzi kuko niwo mujyo uturanga mukwishima
Sibyo gusa yatweretse nisura y’akarere atubwirako akarere kabo arakambere mubukungu ndetse no mubiribwa ngandura rugo Kandi ngo bahingira amasoko. Aho Kuyasagurira.
By. Florence Uwamaliya