Telefone Samsung yagombaga gukora uyu mwaka zizagabanyuka
Uruganda ruzobereye mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga rwo muri Koreya y’Epfo, Samsung rwatangaje ko kubera ubukungu butifashe neza ku isi hakiyongeraho intambara y’u Burusiya na Ukraine, bahisemo kugabanya ingano ya telefone bagombaga gukora uyu mwaka ho 10%.
Ikinyamakuru Maeil Business News cyatangaje ko mbere uru ruganda rwari rwatangaje koruzashyira ku isoko uyu mwaka telefone zingana na miliyoni 310, gusa kubera ibibaoz by’ubukungu hashobora gukorwa miliyoni 280.
Umusesenguzi mu bijyanye n’ubucuruzi muri icyo gihugu Shinhan yabwiye iki kinyamakuru ko uru ruganda rushobora kugabanya ibyo rukora kugera ku kigera cya 35% ndetse izi mpinduka ko zishobora gukomeza kugera umwaka utaha.
Ku rundi ruhande ariko hari amakuru avuga ko uruganda rwa apple narwo kuti telefone rwagombaga gushyira hanze, hazagabanyukaho miliyoni 20.
Zimwe mu mpamvu zitangazwa ziri gutuma izi nganda zikomeye ku isi zigabanya ibyo zikora benshi bahuriza ku bukungu bw’isi butifashe neza,intambara y’u Burusiya na Ukraine yatumye henshi ku isi ifaranga rita agaciro n’icyorezo cya Coronavirus.
Sumsung igiye kugabanya umubare wa telefone yagombaga gushyira hanze uyu mwaka