Sudani: Igisirikare cyanze ko Bashir yazaburanishirizwa mu mahanga ku byaha ashinjwa
Komite y’igisirikare iyoboye Sudani nyuma yo kuvanaho Perezida Omar al-Bashir yatangaje ko itazamushyikiriza abanyamahanga ngo bamuburanishe ku byaha ashinjwa ahubwo azaburanishirizwa imbere mu gihugu.
Byatangajwe na Lt. Gen. Omar Zain al-Abidin umwe mu bagize Komite y’inzibacyuho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu.
Zain al-Abidin yavuze ko kuri ubu Bashir afunzwe, nubwo atatangaje aho afungiwe.
Bashir ashakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) ku byaha by’ubwicanyi byakorewe mu Ntara ya Darfur guhera mu 2003.
Komite y’inzibacyuho yavuze ko itazamushyikiriza abanyamahanga ahubwo bazamwiburanishiriza imbere mu gihugu nkuko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje.
Zain al-Abidin yagize ati “Bashir azaburanishwa n’inzego z’ubutabera zacu. Nta mbabazi tuzagira ku bantu bica abaturage.”
Yavuze ko nta muturage wa Sudani uzoherezwa hanze y’igihugu ngo ajye kuburanishirizwayo mu gihe Guverinoma y’inzibacyuho izaba ikiriho, icyakora ngo Guverinoma zizajyaho nyuma zishobora guhitamo icyo zishaka.
Nubwo igisirikare cyakuye Bashir ku butegetsi, imyigaragambyo iracyakomeje basaba ko n’igisirikare kiva mu butegetsi dore ko ari cyo bashinja kuba cyaratumye amara imyaka 30 ayoboye.
Zain al-Abidin yavuze ko bo akazi kabo ari ugucunga umutekano n’ituze by’abaturage.
Ati “Ibisubizo bizaturuka muri bariya bigaragambya. Ni mwe muzatanga ibisubizo ku bibazo bya politiki n’ubukungu dufite. Ntabwo ari byo byatuzanye, twe twaje ngo dutange umutekano abaturage ba Sudani babone uko bashyiraho ibibabereye.”
Yakomeje agira ati “Nta gahunda yo kujya ku butegetsi dufite. Twe twaje nk’umutaka ukingira abaturage, turashaka ko igihugu gikomeza kujya mbere.”
Icyakora yavuze ko abaturage bazazana akavuyo batazihanganirwa.
Itangazo igisirikare cyasohoye kuri uyu wa Kane kimaze kuvanaho Bashir, cyavuze ko inzibacyuho izamara imyaka ibiri naho ibihe bidasanzwe bikamara amezi atandatu.
Icyakora Zain al-Abidin yavuze ko imyaka ibiri y’inzibacyuho ari igihe ntarengwa, asezeranya ko ibintu nibijya mu buryo mbere yayo nta kibazo bizaba biteye.
Yasabye abanyapolitiki kujya mu biganiro bihuriweho kugira ngo bashake umuti w’uburyo igihugu cyasohoka mu bihe kirimo.
Bashir w’imyaka 75 yagiye ku butegetsi mu 1989 amaze guhirika ubutegetsi.