AmakuruPolitikiUncategorized

SONARWA yibutse abari abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Ikigo cy’ubwishingizi mu Rwanda (SONARWA), cyifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 25, Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abahoze ari abakozi bacyo bishwe.

Ni igikorwa  cyabereye ku cyicaro cya Sonarwa  mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa 10 Mata 2019, witabirwa n’abakozi bayo, imiryango y’abayikoreraga bazize Jenoside yakorewe Abatutsi n’abandi baje kwifatanya nabo.

Uyu muhango wo kwibuka  watangijwe  no gushyira indabo ku kimenyetso cy’urwibutso, rugaragaraho  amazina y’abakoreraga Sonarwa bishwe muri Jenoside, gucana urumuri rw’icyizere, nyuma hatangwa ubuhamya ndetse n’ubutumwa butandukanye.

Uwari uhagariye Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside muri uwo muhango, Hitimana Justine, watanze ikiganiro kigaruka ku ‘Kwibuka Twiyubaka’ yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yaturutse ku ngengabitekerezo yabibwe mu banyarwanda.

Yavuze ko u Rwanda hari byinshi rumaze kugeraho nyma ya Jenoside ariko kugira ngo birambe, bisaba ko urubyiruko rutozwa kubisigasira.

Ati “Urubyiruko dutegetswe kurwigisha gusigasira ibyo twagezeho kugira ngo ejo ntihazagire ikintu kizabidobya.”

Umuyobozi mukuru wa Sonarwa General, Tony Twahirwa, yavuze ko Leta za kera zamaze imyaka 37 zibiba amacakubiri n’urwango mu banyarwanda, zigategura ndetse zigashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Twebwe tuzakore ibitandukanye n’ibyo bakoze, tuzubake u Rwanda, twubake abanyarwanda, imitima yashengutse isanwe, twiyubake dukore ibintu biteza igihugu cyacu imbere.”

Uyu muyobozi ahamya ko hari ibintu by’ingenzi biba bikwiye kuzirikanwa hagamijwe gukumira ko hari ikibi cyabaho cyageza abantu no kuri Jenoside,harimo kuyoborwa na Leta abantu bitoranirije kandi ibanogeye,ibashyira hamwe kandi yubaka ubumwe kuko hatabaye uruhare rwayo Jenoside itabasha kugerwaho.Hari kandi gutegura urubyiruko ruberanye n’ahazaza h’igihugu .

Umuyobozi wa Sonarwa Life, Munyangaju Aurore Mimosa, yihanganishije abacitse ku icumu, by’umwihariko imiryango ifite abakoreraga Sonarwa bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yakomeje agira ati “Uri hano wese aharanire kubaho, akorere igihugu kugira ngo ibyabaye ntibizongere kubaho ukundi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisiime Nzaramba, wari umushyitsi mukuru, yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari uguha icyubahiro abayizize ariko ari n’umwanya wo kwigira kuri ayo mateka kugira ngo afashe mu kubaka igihugu.

Kayisiime yavuze ko abavutse nyuma Jenoside yakorewe Abatitsi, by’umwihariko abacitse ku icumu bakwiye gukomera, bakifashisha amateka baciyemo mu kubaka igihugu.

Ati “Ubuhamya cyangwa agahinda kazahindukemo kwiyubaka kugira ngo mumenye uko mufasha n’abandi kuko ntiwabwira abandi icyo udafite. Ntabwo twakwiyibagiza akababaro ariko ndagira ngo muri ako kababaro hashibukemo indi ntwaro yo kugira ngo tumenye uko tugiye gufasha n’abandi.”

Kayisiime yashimye uburyo abacitse ku icumu bagira uruhare mu kwimakaza inzira y’ubumwe n’ubwiyunge Leta y’u Rwanda yahisemo, bakababarira ababiciye abavandimwe, ababyeyi n’inshuti zabo bakundaga.

Yashimiye kandi uruhare rw’ingabo zari iza FPR zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye amahanga arebera, uyu munsi igihugu kikaba kimaze kwiyubaka bamwe baravugaga ko birangiye.

Uyu mwaka u Rwanda ruribuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi basaga miliyoni mu mezi atatu gusa.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *