AmakuruUbuhinziUbukungu

Rwanda: Ubuhinzi Ntibube Ubwa Gakondo Gusa

Abahinzi bo mu Rwanda bamaze igihe bataka kudahabwa inguzanyo kugira ngo bashore mu mishinga yatuma ubuhinzi bureka kuba ubwa gakondo gusa ahubwo bukaba ubuhinzi busagurira isoko ryo mu Rwanda n’amahanga.

Abikorera ku giti cyabo bafite gahunda yo gushinga banki izajya ifasha abahinzi kubona inguzanyo kugira ngo bashore mu mishinga iteza imbere ubuhinzi.

Banki muri rusange zitinya guha abahinzi inguzanyo kuko urwego rw’ubuhinzi rukunze kwibasirwa n’ibiza birimo imyuzure n’amapfa.

Igitekerezo cyo gushinga Banki ifasha abahinzi cyatangajwe kuri uyu wa Gatanu ubwo harangizwaga imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi ryaberaga ku Murindi wa Kanombe.

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr. Musafiri Ildephonse waje mu muhango wo kurirangiza yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda izafasha mu gushinga iyo Banki.

Avuga ko izagira akamaro ko guha abahinzi amafaranga bakeneye ngo bazamure umusaruro mu buhinzi cyane cyane ubukoresha ikoranabuhanga.

Dr. Musafiri ushinzwe Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi avuga ko iriya Banki nishingwa izafasha abahinzi kuko izagabanya inyungu ku nguzanyo bityo abayigana bakarushaho kwiyongera.

Dr. Musafiri Ati: “Leta y’u Rwanda irakora ku buryo inyungu ku nguzanyo ijya mu buhinzi n’ubworozi igabanuka. Dushaka ko inguzanyo ziyongera ariko inyungu ikagabanuka hagati ya 10%  na 9%”.

Kugira ngo ibyo bishoboke, Musafiri avuga ko ari ngombwa ko Leta itera inkunga abashaka gushinga iyo Banki.

Musafiri yibukije abahinzi gukora uko bashoboye bagashinganisha amatungo yabo n’ibihingwa kuko Leta isanzwe ibashyiriramo nkunganire ya 40%.

Umuyobozi mukuru wungirije w’Ishami ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Shirimpumu Jean Claude, yasabye ko iri murikabikorwa ryajya ribanzirizwa n’andi mato kugira ngo rigende neza kurushaho.

Imurikabikorwa ry’uyu mwaka ryabaye ku nshuro ya 17 ryitabiriwe n’abamurika 420 harimo n’abaturutse mu mahanga.

Ku munsi umwe bivugwa ko ryitabirwaga n’abagera ku 3000.

By: Bertrand Munyazikwiye

5284 total views , 1 views today