AmakuruFeature NewsIyobokamana

Rwanda: Intara y’ Amajyaruguru Yafashe Iyambere Igiye Gusenya Insengero.

Urutonde rwasohotse rugaragaraho uturere 4 two mu ntara y’ amajyaruguru twubatsemo insengero 55 zigiye gusenywa nyuma yaho insengero zitujuje ibisabwa bazifungiye.

Akarere Ka Rulindo niko gafite insengero nyinshi zimaze kubarurwa muzigiye gusenywa, akaba ari insenegro 39, naho Akarere Ka Gicumbi hamaze kubarurwa insegero 8 nazo zizasenywa, AKarere Ka Musanze 5 zisenywe, hamwe n’Akarere Ka Burera n’aho 3 zisenywe.

Amashusho y’insengero zizasenywa arerekana ko inyinshi muri zo zishaje ndetse harimo izubatswe nk’ibisharagati abantu bacyurizamo ubukwe.

Kigali Today dukesha iyi nkuru yanditse ko abayobozi b’imirenge izo nsengero zubatswemo bamaze kumenyesha abazisengeramo gahunda yo kuzisenya, kubera zimwe mu mpamvu zuko izi nsengero zishaje, zubatswe mu manegeka, zidafite ubwiherero, zubakishije rukarakara n’ibindi ubuyobozi buvuga ko bidakwiye.

Abayobozi b’izi nsengero bavuga ko kuba zubatswe nabi ahanini byatewe n’uko bari batarabona uburyo bwo ‘kwegeranya Abakirisitu’ ngo bateranire hamwe hanyuma barebe uko bakusankwa amikoro yo kubaka neza.

Umuyobozi w’urusenegro rumwe kuzasohotse ku rutonde rw’insenegro zizasenywa yagize Ati, “Amakuru yo kudusenyera nayahawe na Gitifu w’Umurenge n’urutonde ararunyereka ubu ntegereje kumenya neza ibigiye gukurikiraho”.

Yakomeje Agira Ati, “Gusa turi mu bibazo bikomeye, kuko bakimara gufunga insenegero twahise dutangira kwisakasaka ngo twuzuze ibisabwe none dore haje n’ikindi cyemezo cyo gusenya, mbega muri macye ntitworohewe”.

Yasoje avuga ko kubona ubushobozi ari ikibazo kibakomereye kuko kubaka urusengero rushya bitoroshye.

N’ubwo abayobozi b’izo nsengero bemeza ko bamaze gutangarizwa ayo makuru, Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru ntiburayashyira ahagaragara.

Maurice Mugabowagahunde, n’ Umuyobozi w’Intara y’ Amajyaruguru, akaba avuga ko igihe nikigera aya makuru bazayatangaza.

By: Bertrand Munyazikwiye

Loading