AmakuruFeature NewsibidukikijeUbuhinziUbukunguUbuzima

Rwanda: 30­­% Muri 69% Byabangirijwe n’Ibiza Nibo Bishatsemo Ibisubizo Byo Guhashya Ikibitera

Bivuzeko Abanyarwanda bangana na miliyoni 5.6 ibiza byabagizeho ingaruka muburyo butandukanye yaba arabahuye n’imvura nyinshi n’umwuzure, ndetse yewe n’ibyonnyi.

Ingingo y’imihindagurikire y’ikirere ni imwe mu zihangayikishije abatuye Isi ndetse ibihugu bishora ingengo y’imari nini mu guhangana n’ingaruka zayo.

Nk’urugero mu ngengo y’imari y’u Rwanda ya 2024/2025 hateganyijwe miliyari zirenga 580 Frw agamije kurengera ibidukikije no guhangana n’ingaruka zayo.

Ubushakashatsi bwa Finscope 2024 bwagaragaje ihindagurika ry’ibihe ryagize ingaruka ku Banyarwanda barenga 69%, Muri aba hakaba harimo 56% bahuye n’imvura nyinshi mu bice batuyemo, abandi 26% bahura n’udukoko twinshi dutera indwara mu bihingwa.

Ubu bushakashatsi Bunagaragaza ko 25% bahuye n’ikibazo cy’amapfa cyangwa ubuke bukabije bw’amazi, abandi 21% nabo bahuye n’ikibazo cy’imvura nyinshi irimo inkuba n’imirabyo, mu gihe hari n’abagera kuri 18% bibasiwe n’isuri.

Ubu bushakashatsi bukomeza bugaragaza ko Abanyarwanda 14% bahuye n’ikibazo cy’ubushyuhe bukabije na ho 1% bahura n’inkongi zibasiye amashyamba n’ibihuru.

Abashoboye kwirwanaho bakanashyiraho ingamba zirwanya ihindagurika ry’ibihe bagera kuri 30%, naho abarenga 33% bavuga ko bategereje ubufasha bwa Leta kugira ngo bigobotore ingaruka batewe n’imihindagurikire y’ibihe.

Amakuru dukesha Igihe avuga ko Minisiteri y’Ibidukikije iharutse gutangaza ko hakiri icyuho cya miliyari 7.1$ ku ngengo y’imari yagenewe gufasha u Rwanda ngo ruzabe rugabanyije 38% by’imyuka ihumanya yoherezwa mu kirere kugeza mu 2030.

By: Bertrand Munyazikwiye

Loading