Musanze: Urukiko rwatesheje agaciro ikirego cy’abarimo Gitifu bashinjaga RIB kubafunga bitubahirije amategeko

Urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwatesheje agaciro ikirego cy’uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve Sebashotsi Gasasira Jeans Paul, mugenzi we w’Akagari ka Kabeza n’abashinzwe umutekano bazwi nka Dasso babiri bakekwaho icyaha cyo gutanga ruswa, bavugaga ko bafunzwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha binyuranyije n’amategeko.

Ni urubanza rwasomwe kuri uyu wa 23 Kamena 2020, ku isaha ya saa cyenda n’iminota 50, aho Sebashotsi na bagenzi be batari bahari. Hari hari abantu benshi bari baturutse mu miryango y’abafunzwe baje kumva umwanzuro w’urukiko.

Ku itariki ya 10 Kamena 2020 nibwo urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwari rwategetse ko Sebashotsi na bagenzi be barekurwa bakajya bitaba bari hanze, nyuma y’uko bari bajuririye icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Muhoza rwari rwategetse ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo ku byaha baregwaga byo gukubita no gukomeretsa ku buryo bubabaje.

Bukeye bwaho ku itariki ya 11 Kamena 2020, Sebashotsi na bagenzi be bongeye gutabwa muri yombi bakimara gufungurwa, bakurikiranwaho ikindi cyaha cyo gutanga ruswa, aribwo bahise nanone bajurira mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze ko bafungurwa kuko bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Urukiko rumaze gusesengura ubwiregure bw’impande zombi rwasanze ku ruhande rw’abarega batarafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kuko bakurikiranwaho icyaha kidafitanye isano n’icya mbere, ndetse rwanasanze aba bose barongeye gutabwa muri yombi bamaze kurekurwa na gereza bari bafungiyemo, bityo ko hatasuzuguwe icyemezo cy’urukiko.

Urukiko rwasanze kandi kuba uwanditse urupapuro rufata abafunzwe ari we wabashinjaga, ubu bubasha ntaho abwimwa n’amategeko, kuko ngo kuba yatumiza umuntu yigeze akurikirana kumwitaba ku cyaha kidafitanye isano n’icya mbere abyemerewe.

Urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwasanze ubusabe bwa Sebashotsi na bagenzi be nta shingiro bufite, bityo rutegeka ko bakomeza gufungwa kugira ngo iperereza ku byaha bakekwaho rikomeze.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *