Rwamagana : Empower Rwanda yavanye mubwigunge Abana 110 batewe inda zitateganyijywe .
Mu murenge wa fumbwe Mukarere ka Rwamagana abana bagera 110 batewe inda zitateganyijywe ,abagera kuri 30 empower Rwanda ibasubiza mu ishuri.
Empower Rwanda n’umuryango wita k’ubana b’abakobwa bahuye ni hohoterwa ndetse n’abagore bahura nandyo.
Kabatesi Olivia akaba Ari awe washinze umuryango empower Rwanda yatangarije ikinyamakuru Imena Agira Ati.”Muntara y’uburasirazuba n’ahantu haranzwe ni hohoterwa rishingiye kugitsina cyane k’ubana bacyiri bato bityo bamwe muribo bikabaviramo gutakaza amahirwe yokuguma k’ubana n’imiryango bavukamo .”
Yakomeje agaragaza uburyo yashinze umuryango witwa empower Rwanda wita k’ubana b’abakobwa bahuye ni hohoterwa rishingiye ku gitsina , mirongo itatu(30) kuribo bakaba barasubijwe mu mashuri na empower Rwanda abandi muribo babashyira mu mashuri yimyuga ,yanahisemo ,umwanzuro wo kubaringaniriza urubyaro kugirango hatazagira uwukurikiza umwana akiri muto Kandi nawe akwiye kwitabwaho nk’umwana.
Guverineri w’intara Y’iburarasirazuba bwana Emmanuel K. GASANA yagize icyo abwira abayobozi muri rusange ubwo Bari bitabiriye umuhango wo kwamagana ihohoterwa rikorerwa abana ,yagize Ati”.haba umujyanama w’ubuzima cyangwa wowe ushinzwe umutekano nawe mukuru w’umudugudu nishingano zanyu gutangira amakuru kugihe mugihe habayeho ihohoterwa rikorerwa abana ndetse nabandi muri rusange.”
Yakomeje aha impanuro abayobozi baraho atunga agatoki umunyamabanga nshinga bikorwa wa fumbwe amusaba kwesa imihigo ,akava 80%akajya 100%nkuko Indi mirenge yabigezeho mugihe gito, ifatanyije ninzego zibanze ,Kugirango babagere kuntego barahiriye imbere y’abaturage.
Mukantabana Anosiyata n’umubyeyi ufite umwana wa hohotewe afite imyaka 14 yamavuko yatangarije ikinyamakuru Imena Agira Ati”. Umwana wajye yasambanyijwe n’umukozi twari dufite,yari afite imyaka 25 y’ubukure amaze kumenya ko yamuteye inda yahise acika arigendera turamushakisha turamubura, ariko ntibyatubyahereraho kuko twabibwe RIB izagumya idufashe.
Yakomeje agaragaza agahinda yagiye atewe n’abaturanyi ubwo umwana yamaraga kubyara ,umwana agasubira mu ishuri, hashize ukwezi kumwe ,bakamuseka bati,” ubwo ukuye umwana kwibere ngo nyina ajye kwiga kandi byaramunaniye,esubwo ntuhemukiye urwo ruhinja uzajya wirirwana nurwo ruhinja nyina yagiye kwiga’’.
Ibyo byose kurijye nabibonye nkihohoterwa bankoreye ndetse n’umwana wajye cyane ko nawe yari acyiri umwana wokurerwa ninayo mpamvu yasabye kumubabarira nkabyumva ,yansaba gusubira mu ishuri nkabimwemerera.
Uwase Alphonsine n’umwe mubahinduriwe izina mubana batewe inda zitateganyijywe yagize icyo atangaza nikiniga cyinshi Agira Ati.”banteye inda mfite imyaka 13 nyiterwa n’umuhungu unduta mbimubwiye ahita aburirwa irengero,mbimbwira murugo papa ahitanawe aduta ngo siyabana najye nishyano muzaniye ,mama nawe ntiyabyiyumvishaga ariko yagezaho abona ntakundi ajyana mubajyanama byubuzima batangira kunkurikirana banyitaho kugeza igihe nabyariye nkaba nshimira mama wamfashije mururwo rugendo..
Vs meya w’imibereho myiza Umutoni jeanne empower Rwanda kuba yaraje arigisubizo mukubafasha guhangana nibibazo by’abana babakobwa babyariraga iwabo bamwe bakabura nuko basubira ku ishuri.Agira Ati”. Ndashimira cyane empower Rwanda yatubaye hafi ,kuko abana bagera110 bose yitaho ntago twari kubyishoboza iyo tutabagira.
”Yakomeje anashimira inzego zibanze zibasha gukusanya amakuru zikejyera ababyeyi banana zibereka ko badakwiye kubareka bonyi kobagomba kubaba hafi .